Rutsobe yagaragaje ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwesa umuhigo ndetse rukegukana umwanya wa mbere mu bihugu byimakaje ihame ry’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore ku Isi.
Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye Rwanda Day, yabereye mu Mujyi wa San Francisco kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki ya 24 Nzeri 2016 yasabye ko ubufatanye hagati yabo na Leta y’u Rwanda bukwiye gushingirwaho mu kurushaho gushyigikira gahunda ya ‘HeForShe’ .
Yagize ati “Diaspora yacu isanzwe igaragara kandi ikanashyigikira ibikorwa bitandukanye by’igihugu. Urubyiruko rwa Diaspora ya Amerika ku bufatanye na Minisiteri yUmuryango n’Iterambere ry’Umugore (MIGEPROF) rwafashe iya mbere rwiyemeza gufatanya gukora ubukangurambaga hakoreshejwe cyane imbuga nkoranyambaga rukangurira Abanyarwanda batuye muri Amerika ndetse nabo mu zindi Diaspora kugira ngo bashyigikire gahunda ya ‘HeForShe.’”
Yakomeje agira ati “Turifuza ko mwakomeza guha amahirwe u Rwanda ruhanganye n’ibindi bihugu mu kwesa umuhigo wo kuba urwa mbere mu biyoboye ibindi muri iyi gahunda”.
Rutsobe ashimangira ko kubera ubukangurambaga bukomeje gukorwa muri iyi Diaspora, Abanyarwanda benshi bamaze kumenya iby’iyi gahunda bityo nta kabuza imibare izakomeza kuzamuka.
HeForShe ni gahunda y’Umuryango w’Abibumbye igamije gushyigikira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo hagamijwe iterambere ryabo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 10 watoranyijwe nk’umwe mu bayobozi bateje imbere abari n’abategarugori, anahiga kongera umubare w’abagore bitabira ikoranabuhanga, kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Perezida Kagame yari yemereye Umuryango w’Abibumbye ko u Rwanda ruzagaragaza abagabo ibihumbi ijana basinya bashyigikira iyi gahunda, intego yamaze kugerwaho kuko ubu ruyoboye ibindi bihugu, aho abasaga 156,668 bemeje ko bayishyigikiye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika iza ku mwanya wa kabiri ifite112,981, igakurikirwa na Mexique, u Bwongereza na Equateur.
Gushyigikira iyi Gahunda kanda hano www.HeForShe.org



















TANGA IGITEKEREZO