00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Hateraniye ihuriro ry’intiti zize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 5 September 2015 saa 11:42
Yasuwe :

Intiti zize mu yakoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda zibumbiye mu muryango witiriwe Georges -Henri-Levesque (IFR-GHL), zitabiriye ihuriro ry’ubumenyi n’ubushakashatsi riri i Bruxelles mu Bubiligi.

Uyu muryango uhuriwemo n’abize mu yahoze yitwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda witirirwa Georges-Henri Lévesque wayiyoboye ku nshuro ya mbere.

Izi ntiti ziteraniye muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles zigera kuri 20 zirimo abanyeshuri n’abarimo biganjemo Abanyarwanda ndetse n’abandi bakomoka mu bihugu bya Afurika.

Muri iri huriro ryateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2015, haramurikwa ubushakashatsi butandukanye bwakozwe mu rwego rwo gushakira hamwe icyakorwa ngo batange umusanzu ku burezi bw’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Umuryango IFR-GHL [L’Institut de Formation et de Recherche Georges-Henri Lévesque], uyobowe na Dr Leonard Nduwayo. Wihaye umurongo wo gukomeza gutanga ubumenyi bw’ibanze binyuze mu gutanga amasomo muri za Kaminuza zinyuranye ku Isi cyane cyane muri Afrika.

Mu rwego rwo guteza imbere umuco w’ubushakashatsi mu by’ubumenyi(recherche scientifique),ibivuye mu imurika ry’ubushakashatsi n’agaciro bihabwa , IFR-GHL ibishakamo ubufatanye bw’amasomo mu by’ubumenyi n’amashuri makuru ya Leta ,ay’igenga ,imiryango mpuzamahanga ndetse n’itegamiye kuri Leta ku Isi hose.

Ihuriro rya kabiri riteganyijwe kuba ku itari ya 9-10 Ukwakira 2015 muri Kaminuza ya Laval i Québec. Aha Georges-Henri Lévesque yahashinze ishami ry’ubumenyi mu by’imibanire mu 1938.

Georges-Henri Lévesque yabaye umuyobozi wa mbere wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu mwaka w’1963 kugeza mu 1971.

Georges-Henri Lévesque wayoboye iyahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda bwa mbere

Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango l’IFR-GHL cyaturutse ku bahoze ari abanyeshuri b’icyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bamaze imyaka imyaka 50 bakora ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’abandi bagenda babisunga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages