Uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Canada,, Dr Egide Karuranga, yatangaje ko imyiteguro ya “Rwanda Day Canada-Toronto”, ihagaze n’uko biteguye kwakira Perezida Paul Kagame uzaba ari umushyitsi mukuru uwo munsi, aho azaganira n’Abanyarwanda bazaba bitabiriye nk’uko asanzwe abigenza mu zindi Rwanda Day zabanjirije iyi.
Dr Karuranga aganira na IGIHE yagize ati “Ubu birashyushye muri « Rwanda Day Canada”, aho imijyi yose yo mu Majyaruguru ya Amerika (North America) izaba yateraniye mu mujyi wa Toronto uzaberamo "Rwanda Day Toronto", bibaye ubwa mbere Abanyarwanda bo muri Canada bakira Perezida wabo Paul Kagame muri “Rwanda Day” nyuma ya Chicago, Boston, London na Paris. Tukaba duteganya kandi twiteguye kwakira Abanyarwanda bari hagati ya 2,500 na 3,000.”
Dr Karuranga yaboneyeho gusobanura neza uko we abona “Rwanda Day”, n’akamaro kayo muri rusange, mu gihe i Toronto biteguye kuyakira kuwa 28 Nzeri.
Yagize ati "Rwanda Day ni umunsi ukomeye, ni ihuriro Abanyarwanda baba mu mahanga bongera guhura hagati yabo ubwabo ndetse bakaboneraho n’umwanya ukomeye wateguwe neza wo kubonana no kuganira n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu. Ikindi gishimishije ni uko abo bayobozi bataza bonyine baza baherekejwe n’abandi Banyarwanda, barimo abikorera ku giti cyabo, abayobozi b’ibigo byikorera bitandukanye baba baje mu rwego rwo guhura n’abandi bashoramari bo muri Diasopora cyangwa b’inshuti z’u Rwanda mu kureba uko bagirana ubufatanyabikorwa mu nzego z’akazi zitandukanye.”
Ikindi nk’uko Karuranga akomeza abivuga, umunsi wa "Rwanda Day" utuma Abanyarwanda batuye cyangwa biga mu mahanga barushaho guhabwa amakuru y’aho igihugu cyabo kigeze, buri wese akarushaho kwiyumvamo ko ari Umunyarwanda no gukomeza kwihesha agaciro kuko “agaciro” ari kimwe mu bibaranga aho batuye hose mu mahanga , no mu byo bakora byose.
Karuranga kandi ibyerekeye na “Rwanda Week” yari iteganyijwe muri Canada muri uku kwezi kwa Nzeri, atangaza ko kuba ubwa mbere "Rwanda Day" igiye kubera muri Canada, bazaboneraho no kuganira n’Umukuru w’Igihugu n’abamuherekeje. Ibyo byatumye abateguraga “Rwanda Week” bashyira imbaraga mu gufatanya n’abandi gutegura "Rwanda Day" kuko gahunda zahuriye mu kwezi kumwe.
Yagize ati “Imyiteguro ya "Rwanda week" twabaye tuyisubitse ikazakorwa ikindi gihe, cyane ko izi gahunda zombi zaba “Rwanda Week” na “Rwanda Day” zigamije gukomeza kubera Abanyarwanda batuye mu mahanga n’abari mu Rwanda ihuriro ryo kungurana ibitekerezo.”
Akomeza avuga ko Abanyarwanda baba muri Canada basubijwe, kuko bayajyaga bibasaba guhaguruka bakajya muri USA aho Rwanda day zagiye zibera.
Mu byishimo byinshi bategereje ko umunsi nyirizina wa “Rwanda Day Toronto”, n’abandi babyifuza barakiyandikisha. Abatariyandikisha bajya kuri uyu murongo wa internet : http://www.rwandaday.org/



















TANGA IGITEKEREZO