00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dallas: Mu kuganira ku mateka n’ejo hazaza, urubyiruko rwiyemeje gusigasira umuco

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 24 May 2015 saa 08:27
Yasuwe :

Ku munsi wa kabiri w’Ihuriro ry’Urubyiruko ryateraniye I Dallas muri Texas Christian University, urubyiruko rwafashe umwanya wo gusubiza amaso inyuma rugaruka kubiganiro byakozwe mu matsinda atatu ku munsi ubanza wa Gatandatu, habaho kumurika imyanzuro yabivuyemo.

Itsinda rya mbere ryari ryiswe “Rwanda of yesterday”, bishatse gusobanura mu Kinyarwanda “U Rwanda rwo hambere”, ryize ku mateka y’u Rwanda ndetse ritinda cyane ku ndangagaciro zaranze intwari z’u Rwanda zo mu bihe byo hambere, n’abanyarwanda muri rusange mu mateka.

Mu ndangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda urubyiruko rwagaragaje nk’izigomba gusigasirwa harimo gutabarana, kwihesha no kwiha agaciro, kugira intego, ikinyabupfu, ururimi, imbyino nyarwanda, umuganura, kubahiriza amasaha n’izindi, ahanini hagaragazwa inzira zakwifashishwa ngo izi ndangagaciro zirusheho kwimakazwa no mu bisekuru bikurikira hifashishijwe guca imigani, kuganira n’abakuze, kwandika inyandiko n’ibitabo.

Uru rubyiruko rwiyemeje kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihuhu cyarwo, rwiyemeza kandi kugira uruhare mu kurushaho kumenyekanisha amateka nyakuri y’ U Rwanda binyuze mu nyandiko ndetse no muri za filimi ku buryo byatuma abantu bo mu mahanga barushaho kumenya U Rwanda mu buryo nyakuri.

Itsinda rya kabiri ryize ku “Rwanda rw’ubu”, rufata imyanzuro irimo kuba bikenewe cyane ko bamwe mu rubyiruko rwagize ibyo rwigezaho byabera abandi urugero bikenewe ko bajya bahabwa ijambo kenshi ngo bagire ibyo bungura abandi, kurushaho guhanahana amakuru n’ibindi; mu gihe abo mu itsinda ryize ku “Rwanda rw’ejo hazaza” nabo bibanze ku cyakorwa ngo ejo hazaza h’igihugu harushaho kuzaba heza.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye umunsi wa kabiri w'Ihuriro ry'Urubyiruko

Uru rubyiruko kandi rwagaragaje ko rwifuza ko Ihuriro ry’Urubyiruko ryaba igikorwa gihoraho ku buryo urubyiruko rw’ U Rwanda ruri mu gihugu runaka cy’amahanga rwajya rwishyira hamwe rugategura igikorwa gisa nk’iki, rukakira abayobozi bakarugezaho impanuro nk’izagejejwe ku bitabiriye iki gikorwa, ndetse bikaba byanarushaho.

Hari kandi n’igitekerezo cyatanzwe cy’uko urubyiruko rwashyiraho amashyirahamwe ahuza urwo mu Rwanda ruba mu mahanga ruhuriye ku mwuga runaka ku buryo byajya birufasha gushyira hamwe rugatanga umusanzu ufatika mu iterambere ry’igihugu.

Uru rubyiruko rwerekanye ko rukeneye kurushaho gukorana hagati yarwo ku buryo no mu biruhuko byo mu mpeshyi bajya bagira igikorwa kibahuza abayobozi bakaza kubaha impanuro binyuze mu gisa n’itorero.

Nyuma y’imurikwa ry’imyanzuro, abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa RGB Anastate shyaka, Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne, Umunyamabanga Uhorahora muri MYICT Rosemary Mbabazi, Albert Nsengiyumva ushinzwe imyuga n’ubumenyingiro muri Mineduc ndetse na Depite Bamporiki Edouard, batanze ikiganiro ku rubyiruko bibanda ku bibazo bitandukanye ndetse n’ibisubizo bigenda bibonerwa n’ubuyobozi.

Ihuriro ry’Urubyiruko ribaye ku nshuro ya mbere, ryateguwe n’abanyarwanda batuye muri Amerika ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, ryaranzwe n’ibiganiro ahanini wasangaga bigaragaza uburyo urubyiruko ruba hanze rufite inyota nyinshi yo kugira uruhare mu murongo w’iterambere igihugu kirimo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages