00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Denmark: Abakomoka muri EAC mu nama yiga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na
Kuya 14 May 2016 saa 01:49
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu birwa bya Jylland na Fyn muri Denmark bafatanyije n’umuryango KIT DANNER wo muri icyo gihugu ndetse n’ishyirahamwe ry’abakomoka muri Afurika y’Iburasirazuba baba muri Denmark bateguye inama ikomeye igamije kwigira hamwe uko harwanywa ihohoterwa rikorerwa mu ngo cyane cyane irishingiye ku gitsina.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa Gatanu mu Mujyi wa Copenhagen, yitabiriwe n’Abanyarwanda batandukanye baba muri icyo gihugu, abavuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda baba muri Denmark ndetse n’abandi batandukanye.

Iyo nama kandi yitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bya Suède, Norvège na Danemark, Finland na Iceland Amb Nkulikiyinka Christine, Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage muri Denmark, Karen Ellemann, Ambasaderi wa Uganda muri icyo gihugu Danny Ssozi, abakuriye umuryango w’abagore bo muri Denmark, abanyamadini baturuka mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba baba muri Denmark n’abandi batandukanye.

Ambasaderi Nkulikiyinka yasangije abitabiriye iyo nama aho u Rwanda rugeze ruhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse na gahunda rwafashe yo kwikemurira ibibazo binyuze mu kunga no gusobanurira imiryango uburyo bwo kubana mu mahoro.

Umuhoza Naomi, Umunyarwandakazi uri kwiga impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategekeo y’uburenganzira bw’abana akaba n’umwe mu batanze ikiganiro, yavuze ko iyo inama ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho mu kurwanya ihohoterwa nka kimwe mu bihugu byagerageje guteza imbere umugore, no kubisangiza abandi bakiri inyuma nabo bagatera imbere.

Yagize ati “Turi gusangira ibyo twagezeho, cyane ko abantu bagenda bumva ibintu u Rwanda rumaze kugeraho kuko ruri mu bihugu bike byateje imbere umugore ku buryo bugaragara, kandi umugore aho yatejwe imbere bibagabanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Umuhoza yakomeje avuga ko baje kwigira hamwe uburyo ibihugu bitandukanye byagiye bibasha kurwanya ihohoterwa byakoresheje, bikabera isomo n’ahandi rikiri kugira ngo rizacike burundu.

Icyagaragajwe muri iyi nama ni uko no mu bihugu by’i Burayi byitwa ko byateye imbere hakigaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri iyi nama u Rwanda rwagiye rufatwa nk’icyitegererezo ndetse hifuzwa ko uburyo rukoresha bwo gukemurira ibibazo ku rwego rw’ibanze cyane cyane mu muryango, yaba ingamba yigishwa hose hagamijwe guca burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuhoza Naomi, Umunyarwandakazi uri kwiga impamyabushobozi y’ikirenga mu by’amategekeo y’uburenganzira bw’abana muri Suède akaba anigisha muri Kaminuza y'u Rwanda
Amb Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda muri Suède, akaba yarasabiwe no kuruhagararira muri Denmark, Norvège, Finland na Iceland
Jackiline Hansen, Perezidante wa Diaspora Nyarwanda muri Jylland na Fyn, akaba yari umuhuzabikorwa w'iki gikorwa
Minisitiri w'Imibereho myiza muri Denmark, Karen Ellemann
Ambasaderi wa Uganda muri Denmark, Danny Ssozi
Abantu banyuranye bitabiriye iyi nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages