00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr. Harebamungu yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mauritania

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 31 January 2017 saa 09:22
Yasuwe :

Dr. Mathias Harebamungu yashyikirije Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu mu rwego rwa Ambasaderi.

Muri uyu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 23 Mutarama 2017, Dr. Harebamungu, yagejeje kuri Perezida Mohamed intashyo za Perezida Paul Kagame ndetse amubwira ko yishimiye kuba intumwa ye muri Mauritania.

Yashimye uburyo bamwakiriye kandi ashimangira ko azakora ibishoboka kugira ngo ubucuti n’umubano w’u Rwanda na Mauritania birusheho kwiyongera.

Muri ibi biganiro, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Abdel Aziz yabwiye Dr Harebamungu ko yubaha cyane mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, kubera ubuyobozi ntangarugero akomeje kugaragaza yaba mu Rwanda, muri Afurika no mu mahanga.

Yashimye uburyo yasubije Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika bose agaciro abatoza gusenyera umugozi umwe.

Perezida Mohamed Ould Abdel yavuze ko yifuza kuzagenderera u Rwanda kugira ngo bigire hamwe uko bakongera umubano hagati y’ibihugu byombi.

Impande zombi zagarutse ku ntambwe ibihugu bimaze kugeraho mu rugamba rw’iterambere, ndetse banagaruka ku bibazo by’umutekano n’ikoranabuhanga.

Mu rwego rwo kwagura imigenderanire hagati ya Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba, abayobozi bakomoje ku biganiro bishobora kuzavamo imikoranire ishingiye ku ngendo zo mu kirere hagati ya RwandAir na Mauritania Airlines.

Ambasaderi Harebamungu yabonanye na Hassena Ould-Ely, uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Mauritania ndetse n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, uw’ Ubutegetsi bw’Igihugu, uw’ Ubucuruzi no Gucukura amabuye y’agaciro n’uwo Gutwara abantu n’ibintu, barebera hamwe uburyo bazakorana mu kongera ubucuti n’umubano w’ibihugu byabo bateza imbere Afurika.

Kuri uyu munsi kandi Perezida wa Mauritania yakiriye abahagarariye ibihugu bya Yemen, Pakistan, Sri-Lanka, Denmark, Hongrie, Romanie na Finlande muri iki gihugu.

Dr. Mathias Harebamungu asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu birimo Sénégal na Mali.

Dr. Mathias Harebamungu na Madamu we Alphonsine Mujawamariya bakirwa muri Mauritania mbere yo guhura na Perezida Mohamed
Dr. Mathias Harebamungu ashyikiriza Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu
Nyuma yo gutanga impapuro, Dr. Mathias Harebamungu yaganiriye na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz ku kunoza imikoranire hagati y'impande zombi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages