00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Mozambique bunguranye ibitekerezo ku kubaka ubumwe no kwihesha agaciro

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 January 2017 saa 01:40
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Vincent Karega yatangaje ko kugira ngo iterambere u Rwanda rufite ubu ngubu rigerweho byasabye imbaraga nyinshi kuri buri wese, by’umwihariko ku bayobozi bakuru bahora bashaka icyateza imbere igihugu n’abagituye.

Aya magambo yayagarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’Abanyarwanda barenga 250 baba muri Mozambique aho baganiriye ku guteza imbere indangagaciro z’Ubunyarwanda barushaho kubaka ubumwe no kwihesha agaciro.

Iyi nama yabereye muri Hotel Ruvuma mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Mutarama 2017, yatangiwemo ubutumwa bwihariye bwagarutse ku kwiyubaka kw’igihugu nyuma y’imyaka igera kuri 23 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi Karega yagize ati “Hari icyizere gikomeye ku iterambere ry’igihugu. Iyo urebye umwanya Perezida wa Repubulika afata ajya mu bihugu bitandukanye kuganiriza Abanyarwanda baba mu mahanga bigaragaza intambwe imaze guterwa ku miyoborere myiza.”

Ati “Uyu munsi dufite icyizere gikomeye iyo tubona aho u Rwanda rugeze, kubona ba data bari bamaze imyaka irenga 30 ishyanga baratashye bakaba bashyize hamwe. Ni icyizere gikomeye ku iterambere ry’igihugu.”

Yakomeje agira ati “Abahunze mu 1994, abenshi baratashye kandi bashyira hamwe, yaba abiciwe ndetse n’abishe kuri ubu biyumvamo ubunyarwanda, ni bo bubatse igihugu mubona, amaduka n’inyubako mubona, nibo bahinga icyayi na kawa bimaze kubaka amateka mu mahanga n’ibindi.”

Yemeza ko imibabaro Abanyarwanda banyuzemo yarangiye kuko habayeho kongera kwiyumvisha ko ari bamwe nk’uko abemera Imana bavuga ko abishyize hamwe ibasanga.

Ambasaderi Karega kandi yakomoje kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda nk’ipfundo ry’iterambere aho imiryango y’abiciwe n’ababahemukiye bicara ku meza amwe bakungurana ibitekerezo biganisha igihugu mu cyerekezo kizima.

Kuri iyi ngingo urubyiruko rwitabiriye Urunana rw’Urungano mu mpera z’umwaka ushize iyi nama rwasangije bagenzi babo amakuru ku rugendo rwabo rwa mbere mu Rwanda, bagaragaza ubunararibonye bakuyemo n’uburyo Abanyarwanda babanye nyuma y’amahano ya Jenoside yagwiriye igihugu.

Muri ibi biganiro byitezwe ko hazashibukamo umusaruro wo kubona indi miryango yatandukanye mu 1994 irushaho kongera kunga ubumwe n’u Rwanda.

Abanyarwanda baba muri Mozambique kandi bakomoje ku gushyiraho uburyo buhuriweho buzabafasha kugoboka bagenzi babo mu gihe havutse ikibazo.

Mu ngamba zafashwe harimo ko bagomba gukusanya umusanzu wa buri kwezi, gushyiraho ikimina ndetse no gukusanya amafaranga binyuze mu bwitange.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro
Louis Baziga(ibumoso) uhagarariye Abanyarwanda baba muri Mozambique na Ambasaderi Vincent Karega

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages