00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burayi, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu biganiro

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 28 June 2015 saa 04:45
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, batuye, biga cyangwa bakorera mu Bubiligi, ndetse nabaturutse mu Buholandi, u Bufaransa, u Bwongereza, Luxembourg, u Busuwisi no mu Rwanda, bakomeje kuganirizwa aho igihugu kivuye n’aho kigeze mu miyoborere myiza n’iterambere rigezweho kandi ritanga umusaruro, no kuri gahunda ya ’Ndi umunyarwanda’.

Mu biganiro byateguriwe aba banyamuryango ba FPR, birimo uko ubuyobozi bwayo bukora kugira ngo ibyagezweho bikomeze mu nzira nziza, amateka y’umuryango wa FPR Inkotanyi, na gahunda ya ’Ndi Umunyarwanda".

Mu kiganiro na IGIHE, Bayingana Aimable ukora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi, yavuze ko impamvu y’ibi biganiro ari uguhura n’abanyamuryango batuye muri ibyo bihugu, kugira ngo nabo bamenye uko igihugu giteye.

Ati "N’abanyamuryango baba hanze baba bagomba guhura kugira ngo bagendere hamwe n’abari mu gihugu."

Bayingana yaboneyeho no kuvuga ko urugamba rw’amasasu rwarangiye mu Rwanda, harangajwe imbere iterambere, ariko hakaba hari n’urugamba rwo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ahanini bari mu bihugu by’i Burayi.

Mu masaha ari imbere, turabagezaho inkuru irambuye.

Depite Bamporiki na Senateri Mugesera(Uhereye ibumoso) bagiye gutanga ibiganiro i Burayi
Depite Bamporiki atanga ikiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages