Barandagiye yagize ati « Turifuza kuzashyikiriza Paul Kagame ubutumwa bwo gushimira twahawe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda, barimo abavandimwe bacu, ababyeyi n’inshuti zacu. »
Ubu butumwa bubumbatiye ibintu bitandukanye birimo kuba umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yarerekanye umutima mwiza n’ubutwari bitagereranywa mu korohereza impunzi z’Abarundi kubona ubuhungiro mu Rwanda, hatirengagijwe no kwitabwaho.
Ati « Turamushimira ukuntu yitaye ku bibazo bitandukanye kandi bidasanzwe arengera ikiremwamuntu. Urasanga isuku mu nkambi z’impunzi z’Abarundi, inzego zishinzwe kumenya ibibazo by’impunzi zirakora neza kandi zitizigama. Za Minisiteri zo mu gihugu, n’imiryango mpuzamahanga nka HCR, Croix rouge , PAM n’indi na yo izitayeho. »
Aba Barundi bakomeza bashima ko u Rwanda rwabashyiriyeho gahunda ngenderwaho zigamije korohereza impunzi mu bijyanye no kubona akazi, kwiga, kwivuza, n’ibindi bikenerwa.
Ikindi bavuga ni uburyo hashyizweho ingamba zo gukangurira Abanyarwanda bose batuye mu gihugu kwakira neza n’umutima utabara, gufata neza impunzi nk’abavandimwe bahuye n’ibibazo bakababa hafi.
Abarundi bahungiye mu Rwanda bemeza ko bafashwe neza, bagashimira Abanyarwanda bose ku ruhare babigiramo, bahereye ku mukuru w’igihugu Paul Kagame.
Ikiganiro kigufi muri vidéo:



















TANGA IGITEKEREZO