00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impunzi z’Abarundi zizashimira Perezida Kagame muri Rwanda Day mu Buholandi

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 30 September 2015 saa 08:24
Yasuwe :

Fidèle Barandagiye, umwe mu Barundi bagize Diapora y’Abarundi batuye mu Bubiligi, yagiranye ikiganiro na IGIHE, atangaza ko abagize Diaspora y’Abarundi mu Bubiligi bazitabira Rwanda Day igiye kubera mu Buholandi mu rwego rwo gushimira Perezida Paul Kagame uko yakiriye kandi agafasha impunzi z’Abarundi kubona ubuhungiro mu Rwanda.

Barandagiye yagize ati « Turifuza kuzashyikiriza Paul Kagame ubutumwa bwo gushimira twahawe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda, barimo abavandimwe bacu, ababyeyi n’inshuti zacu. »

Ubu butumwa bubumbatiye ibintu bitandukanye birimo kuba umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yarerekanye umutima mwiza n’ubutwari bitagereranywa mu korohereza impunzi z’Abarundi kubona ubuhungiro mu Rwanda, hatirengagijwe no kwitabwaho.

Ati « Turamushimira ukuntu yitaye ku bibazo bitandukanye kandi bidasanzwe arengera ikiremwamuntu. Urasanga isuku mu nkambi z’impunzi z’Abarundi, inzego zishinzwe kumenya ibibazo by’impunzi zirakora neza kandi zitizigama. Za Minisiteri zo mu gihugu, n’imiryango mpuzamahanga nka HCR, Croix rouge , PAM n’indi na yo izitayeho. »

Aba Barundi bakomeza bashima ko u Rwanda rwabashyiriyeho gahunda ngenderwaho zigamije korohereza impunzi mu bijyanye no kubona akazi, kwiga, kwivuza, n’ibindi bikenerwa.

Fidèle Barandagiye, umwe mu Barundi bagize Diapora y'Abarundi batuye mu Bubiligi

Ikindi bavuga ni uburyo hashyizweho ingamba zo gukangurira Abanyarwanda bose batuye mu gihugu kwakira neza n’umutima utabara, gufata neza impunzi nk’abavandimwe bahuye n’ibibazo bakababa hafi.

Abarundi bahungiye mu Rwanda bemeza ko bafashwe neza, bagashimira Abanyarwanda bose ku ruhare babigiramo, bahereye ku mukuru w’igihugu Paul Kagame.

Ikiganiro kigufi muri vidéo:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages