00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali : Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyecongo bahujwe n’igikorwa cy’ubusabane

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 15 February 2016 saa 10:59
Yasuwe :

Abanyarwanda, Abarundi n’Abanyecongo batuye muri Mali n’inshuti zabo bitabiriye igikorwa cy’ubusabane no kwifurizanya umwaka mushya wa 2016, tariki ya 6 Gashyantare 2016.

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Diaspora nyarwanda muri Mali, iki gikorwa cyaranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru hagati y’ikipe y’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi bahuye n’ikipe y’Abanyecongo ukaba warabereye kuri Stade Mamadou Konate iherereye mu murwa mukuru Bamako.

Ikipe y’Abanyarwanda n’Abarundi yatsinze iy’Abanyecongo ibitego 7-1.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe n’ibyishimo byagarajwe n’abaturage baturuka mu karere k’ibiyaga bigari (Rwanda, Burundi na Congo Kinshasa), nyuma y’umupira w’amagguru, bahuriye mu gitaramo cyabereye ahitwa « Palais des Sports », cyagaragayemo indirimbo n’imbyino za buri gihugu n’indi mikino yerekana umuco ubiranga.

Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda muri Mali (RCA-Mali) butangaza ko bashimishijwe cyane n’iki gikorwa cyabafashije guha urugero rwiza abana babo mu gukomeza umuco w’imibanire myiza kandi ngo byatumye bakomeza kwishyira hamwe, basigasira umuco nyarwanda ari na ko barushaho gukomeza kugaragaza isura nziza y’u Rwanda aho batuye.

Abanyarwanda bari bafashe ibendera ry'igihugu bakomokamo
Bifurizanyije umwaka mwiza wa 2016
Bahuriye mu gitaramo aho buri gihugu cyagaragaje umuco ukiranga
Ubusabane bwanjirijwe n'umukino w'umupira w'amaguru

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages