Iyi Rwanda Day ya Toronto 2013, izaba yihariye itandukanye n’izayibanjirije ku bashoramari bazaturuka mu Rwanda, kuko noneho bazabona uburyo bwo guhura n’abandi bashoramari baturutse muri Amerika ya ruguru bagahuzwa mu buryo buteguwe neza, mu nama yihariye yabo.
Mu gihe byari bisanzwe bimenyerewe ko, abashoramari bo mu Rwanda, bajyaga bitabira umunsi wa Rwanda Day bakanaboberaho gushakisha abafatanyabikorwa mu bihugu yabereyemo, Rwanda Day izabera mu mujyi wa Toronto muri Canada tariki ya 28 Nzeri 2013, birasa nibitandukanye kuko ho batazajya gushakisha abashoramari, ahubwo abashoramari baho basabye ko bagirana inama n’abo mu Rwanda mu rwego rwo gishyiraho ubufatanye mu by’ishoramari.
Abashoramari bo mu Rwanda, bavuga ko ubusanzwe bajyaga mu gihugu Rwanda Day yabereyemo baherekeje umukuru w’igihugu kuganira n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba hanze y’igihugu, ariko bakaboneraho n’umwanya wo gushakisha abo bashobora gufatanya mu bikorwa byabo. Ubufatanye babaga bagiye gushaka burimo gushaka amasoko yo kuguramo no kugurishamo imari yabo.
Aba bashoramari, biganjemo abakora ubucuruzi, bavuga ko hari ababyungukiragamo bakabona abafatanyabikorwa, hakaba n’abatagira amahirwe yo kubabona.
Edmond Mulisa, umwe mu bacuruzi bakorera ahitwa Quartier Matheus mu mujyi wa Kigali, witabiriye Rwanda Day yabereye i Paris mu Bufaransa.
Yabwiye IGIHE ko Rwanda Day yayungukiyemo, kuko yayiboneyemo uburyo bwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye ku mugabane w’uburayi avugana n’abafatanyabikorwa ku buryo ubu nta kibazo akigira kijyanye n’aho arangura ibicuruzwa yizeye, kandi mu buryo bumwungura.
Yagize ati: “Kugeza uyu munsi mfitanye ubufatanye bukomeye n’inganda z’i Burayi. Gusa kuko buri wese iyo twagiye asabwa kwivuganira n’umufatanyabikorwa ku giti cye hari abatagira amahirwe nk’ayo nagize, ugasanga uriya munsi nta musaruro bawubyaje.”
Muri iyi Rwanda Day, igiye kubera Toronto, iki kibazo kirasa n’icyabonewe igisubizo.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda ruratangaza ko abashoramari bo muri Amerika ya ruguru, ahazabera Rwanda Day Toronto 2013, bateguye inama na bagenzi babo.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF, ruvuga ko rutazi byinshi ku bizaganirwaho muri iyi nama izaba kuwa gatanu taliki ya 27 Nzeri, ariko rukavuga ko ibiganiro bitazajya kure yo kurebera hamwe uburyo impande zombi zakubaka ubufatanye buhamye.
Maureen Twahirwa ushinzwe itangazamakuru mu rugaga nyarwanda rw’abikorera yagize ati: “Nibyo koko iyo nama izaba nk’uko abashoramari ba hariya bari babyifuje, abo mu Rwanda rero nabo barabyiteguye ndetse hafi yabose bamaze kubona ibyangombwa.”
Mu kiganiro na IGIHE umwe mu bacuruzi bakunze kwitabira Rwanda Day witwa Andre Bitwayiki, yavuze ko uretse inyungu yasangiraga n’abandi kuri uyu munsi udasanzwe, we nk’umushoramari yawuboneyemo uburyo bwo kwagura ishoramari rye.
Gusa Rwanda Day ya Toronto, Bitwayiki avuga ko yihariye ku bakora ishoramari muri rusange. Avuga ko nta yindi nshuro bigeze babona umwanya wihariye wateguriwe kungurana ibitekerezo hagati yabo n’abashoramari bo mu bihugu Rwanda Day iba yabereyemo.
Yagize ati: “Iyi Rwanda Day rwose ifite umwihariko kuri twe abashoramari kuko tuzaboneramo umwanya wo kwicara tukinigurana n’abashoramari ba hariya ku buryo twakubaka imikoranire. Abashoramari ba hariya baba badukeneye kandi natwe turabakeneye ubwo rero urumva ko buri ruhande ruzabyungukiramo.”
Rwanda Day Toronto 2013, izaba kuwa gatandatu taliki ya 28 Nzeri 2013, mu murwa wa Toronto. Inzego zishinzwe gufasha abazitabira uyu munsi ziratangaza ko muri rusange umubare munini w’abazerekeza Toronto, bamaze kubona ibyangombwa byose ndetse kuri uyu wa gatatu batangira kurira indege berekeza Toronto muri Canada.
Reba hano icyo abashoramari batekereza ko Rwanda Day ya Toronto izabamarira:


















TANGA IGITEKEREZO