Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2017, Sheikh Habimana yagejeje kuri Perezida Beji Caid Essebsi intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, anashimangira ko bagiye kunoza imikoranire binyuze mu gusigasira umubano hagati y’impande zombi.
U Rwanda na Tunisia bigiye kurushaho kwagura imigenderanire binyuze mu bucuti butajegajega buri hagati ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bushingiye ku bikorwa bitandukanye birimo ishoramari, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi.
Sheikh Habimana yatangarije IGIHE ko yizeye ko Tunisia ifite byinshi izigira ku iterambere u Rwanda rugezeho nyuma y’imyaka isaga 23 ruvuye mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga miliyoni.
U Rwanda rusanzwe rukorana na Tunisia mu nzego zitandukanye ndetse hari ikompanyi yo muri iki gihugu ikwirakwiza amashanyarazi, ifite imirimo mu Rwanda aho yamaze kuyageza mu turere dutandukanye.
Sheikh Habimana yamaze gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Misiri, mu gihe biteganyijwe ko azanazitanga muri Algeria na Libya.



















TANGA IGITEKEREZO