Ibyo biganiro byabereye ahitwa ’Uppsala;, wabaye umwanya wo guhura kw’Abanyarwanda, bakamenyana, baganira ku iterambere ry’igihugu cyabo .
Amb.Nkulikiyinka yatangarije IGIHE ko mu biganiro yagiranye n’abo Banyarwanda, birimo ibyo gushyiraho umuryango ubahuza uzwi nk’uko hirya no hino mu bindi bihugu usanga Abanyarwanda bakora muri Diaspora.
Yagize ati “Twaganiriye ku bijyanye n’imibereho yabo hano muri rusange batubwira uko babayeho n’uburyo barimo gutegura kwandikisha umuryango wabo w’Abanyarwanda ngo wemerwe n’amategeko y’iki gihugu batuyemo, aho bizabafasha gukomeza kugira ibikorwa birenze ibyo bakoreraga hamwe.”
Akomeza avuga ko yabashimiye umutima wo kwishyira hamwe nk’Abanyarwanda, gufatanya mu kwiteza imbere bakanatanga umusanzu mu guteza imbere igihugu .
Uretse ibyo kugira umuryango ubahuza, Ambasaderi yavuze ko baganiriye ku gikorwa gikomeye cy’amatora y’umukuru w’igihugu mu Rwanda ateganyijwe muri Kanama 2017, abakangurira kuyitabira ari benshi bagakoresha uburenganzira n’inshingano z’Umunyarwanda wese.
Nubwo baba mu mahanga, Ambasaderi yerekanye ko abo Banyarwanda bazirikana igihugu cyabo n’imiyoborere yacyo.
Ati "Nabo banyemerera ko bazayitabira [amatora] ari benshi, kandi bumva akamaro kayo, banyizeza gukomeza umuco mwiza uranga Abanyarwanda."
Ibyo biganiro byarimo n’ubusabane, abagore nk’umutima w’urugo biyemeje gukomeza kubera umuryango nyarwanda muri iki gihugu intangarugero.



















TANGA IGITEKEREZO