00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi:Ku nshuro ya kabiri Abanyarwanda bitabiriye igikorwa cyiswe "Balade Santé"

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 July 2016 saa 10:11
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi hamwe n’inshuti zabo bongeye kwitabira igikorwa gihuriza abantu benshi mu myitozo ngororamubiri n’ubusabane,cyiswe “Balade Santé- Edition 2016”.

Abitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo rw’amaguru rw’ibirometero bitandatu rwateguwe na IGIHE ku bufatanye na ’Resto Boule Bleu Ltd’, ‘Africash na ’Roums Center Ltd’, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016.

Ahagana i saa yine n’igice nibwo urugendo rugamije guhuza abantu mu busabane ariko bakora na siporo rwatangiye.

Habayeho no gusangirira hamwe n’abitabiriye bose hanatangwa ibiganiro bijyanye no kubungabunga ubuzima hakoreshejwe imyitozo ngororamubiri.

Dr Gérard Mugabo, umuganga w’umunyarwanda ukorera i Buruseli mu Bubiligi akaba inararibonye mu butabazi bwihuse yemeye gushyigikira iki gikorwa kandi yari yiteguye gutanga ubutabazi bwihuse igihe cyose hagira uhura n’ikibazo muri uru rugendo.

Mu kiganiro yagejeje ku bari bitabiriye yabibukije ibyiza by’urugendo rw’amaguru ku buzima bwa buri wese yaba umukuru cyangwa umuto.

Dr Mugabo yasabye ko buri wese yumva ko imyitozo ngororamubiri ari ikintu cyagombye guhoraho mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Hano muri ibi bihugu biragaragara ko benshi bagira ikibazo cy’umubyibuho ukabije kugeza aho bitera ibibazo bikomeye kuko amavuta n’amasukari bitagabanywa mu mubiri wacu. Ni byiza gukora siporo mu rugero, kurya isukari n’umunyu mu rugero no kunywa amazi menshi kurusha ibisindisha n’ibindi bigira isukari nyinshi, hakirindwa n’itabi.”

Deo Mazina, Umushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima muri Kaminuza ya Liège, mu kiganiro yatanze yibukije ko gukora urugendo nk’uru atari ibya none, ahubwo ko ubu abantu babaye abanebwe, bagenda mu mamodoka kenshi.

Atanga urugero aho mu kinyejana cya kane imyaka 460 mbere y’ivuka rya Yezu, Hyppocrate yari yarashyizeho ko uwajyaga gukora umwuga w’ubuvuzi wese yabanzaga kurahira avuga ko yemera ko umuti wa mbere w’ubuzima ari imyitozo ngororamubiri.

Mazina akomeza avuga ko urugendo nk’uru rufasha kurwanya indwara z’umugongo nk’uko ubushakashatsi yakoranye na bagenzi be muri Kaminuza ya Liège bubyerekana, kandi ko rukura abantu mu bwigunge.

Ati “Ndasaba IGIHE yaruteguye gukomeza kuko ari inyungu z’abarwitabira twese ndetse n’ababishoboye bakaba barukora ku giti cyabo mu gihe bategereje kuzongera guhurira hamwe nk’uku kuko ari isoko y’ubuzima buzira umuze.”

Pulchérie Nyinawase, uyobora diaspora nyarwanda mu Bubiligi,DRB-Rugali (Diaspora Rwandaise de Belgique), wari witabiriye uru rugendo yashimye inyigisho z’abahanga mu by’ubuvuzi zihatangirwa na IGIHE yafashije abantu guhurira hamwe.

Uyu munsi wari mwiza ugereranyije n’ibindi bihe birangwa n’ubukonje no kubura umucyo n’izuba mu Bubiligi by’umwihariko no mu Burayi muri rusange.

Aho uru rugendo rubera hitwa Château de La Hulpe, ni ahantu hangana na hegitari 227 mu gace kagize ishyamba bita ‘Forêt de Soignes’ ririmo inzira zabugenewe mu gukoreramo ingendo ndetse n’ubusitani bwiza bubereye amaso hamwe n’ibizenga by’amazi bikoze neza.

Ubu butaka buherereyemo iyi “Château de La Hulpe” bukaba bwaragiye bugurwa n’abantu batandukanye ariko kugira ngo hamere uko hameze ubu byatangiye mu mwaka 1893 ubwo hagirwaga ahantu rusange (Grand Public).

Kuhakorera nta kiguzi na kimwe bisaba uretse kubahiriza amabwiriza ahagenga no kuhagira isuku igihe uhari.

Iki gikorwa cyongereye urugwiro mu bato n’abakuru ku buryo wabonaga ibinezaneza bigaragara ku maso ya buri wese.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages