Ibi birori byitabiriwe n’abantu b’ingeri zose, harimo Abanyarwanda batuye mu Buholandi n’inshuti zabo, itsinda ry’abagore bagize Diaspora nyarwanda mu Bubiligi ryifatanyije n’abo mu Buholandi kwizihiza uwo munsi.
Safari Christine ushinzwe uburinganire muri Diaspora nyarwanda mu Buholandi yashimiye cyane ubuyobozi bw’u Rwanda bwahaye agaciro umugore, akaba ari mu nzego zifata ibyemezo, akagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati "Kubera ibyo maze kubabwira aha ndifuza ko rwose mwazaza tukongera tukagaragariza umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu ko tumushimira aho atugejeje, noneho mu matora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe vuba aha, tukazongera kwihitiramo neza, kuko ntawasimbura ikipe itsinda."
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye Abanyarwandakazi bo muri Diaspora uruhare bagira mu kuzirikana igihugu cyabo, avuga ko ari iterambere cyagezeho mu buringanire bw’abagore n’abagabo mu nzego zose ari ibyo gushyigikirwa.
Ati "Kubera iyo mpamvu tugomba kubisigasira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga ‘Munyarwandakazi komeza usigasire Agaciro wasubijwe’ . Kubikora neza byambere byaba kugira uruhare rukomeye mu kuzitorera Perezida wacu n’ubundi watumye tugera aho tugeze. Niwe watuma tudasubira inyuma ( stability) ahubwo azaturangaza imbere ngo tugere vuba no ku byo tutarageraho. Abanyarwanda rero basabwa kuzitabira gutora Perezida ari benshi."
Ambasade yakanguriye Abanyarwanda kwiyandikisha kugira ngo umunsi wo gutora uzagere buri wese nta kibazo afite.
Uyu mugoroba waranzwe kandi n’ibiganiro byatanzwe n’abantu batandukanye barimo Umwanditsi w’ibitabo Uwanziga Joy na Kayinamura Robert, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, bavuga ku bijyanye n’uruhare rw’umugore w’Umunyarwanda muri rusange. Bagaragaza ko bafite ubushobozi byo kugera kuri byose.



















TANGA IGITEKEREZO