Ni umuhango wabereye mu Mujyi wa Urumqi ku wa 8 Gicurasi 2021, witabirwa n’abarimo umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri iyo Ntara, Albert Poponi Maniraho, uwamubanjirije kuri uwo mwanya, Dr Gasirabo Aboubakar, umunyeshuri muri Kaminuza ya Xinjiang yigisha ubumenyi bw’Isi n’iby’ibinyabuzima, Eng Vincent Nzabarinda ari nabo batanze ibiganiro.
Umuhango wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere nk’uko bisanzwe bikorwa, bikurikirwa no gufata umunota wo kwibuka inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Eng Nzabarinda yaganirije abitabiye ku mateka ya mbere y’itegurwa rya Jenoside, uko yakozwe na nyuma yayo; ndetse agaragaza aho u Rwanda rugeze rwiyubaka n’iterambere rumaze kugeraho muri rusange.
Dr Gasirabo yibukije igisobanuro nyacyo cya Jenoside, ashimangira ko “twese hamwe dufatanyije dukwiriye kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi”.
Maniraho Albert Poponi yashishikarije inshuti z’u Rwanda n’abandi bitabiriye uwo muhango kwifatanya n’Abanyarwanda mu rugendo rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Kaminuza ya Xinjiang yabafashije muri uwo muhango.
Uretse Xinjiang, no mu zindi ntara zitandukanye z’u Bushinwa hagenda hategurwa umuhango wo kwibuka bitewe n’uko ubuzima bwaho bwifashe. Gutangiza iminsi 100 yo kwibuka byakorewe kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa ku wa 7 Mata 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!