00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi: Abanyarwanda batuye Anvers bahaye ikaze Ambasaderi Nduhungirehe

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 1 March 2016 saa 08:15
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Karere ka Anvers bagize ishyirahamwe rya Diaspora nyarwanda (DRB-Anvers) mu majyaruguru y’u Bubiligi, bateguye ubusabane bubahuza, baha ikaze Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bubiligi, Oliver Nduhungirehe.

Uyu munsi wateguwe hagamijwe guhura ngo barebere hamwe ibyo bagezeho, bifurizanye umwaka mwiza wa 2016, tariki ya 27 Gashyantare, unarangwa n’ubusabane.

Umuyobozi mushya wa DRB- Anvers, Frédérique Irankunda, yashimiye Amb. Nduhungirehe kuba yitabiriye iki gikorwa, anasezeranya kuzakomeza gukora ibishoboka byose mu gukomeza umuco mwiza wo gukangurira cyane urubyiruko, kurushaho gusenyera umugozi umwe biyubakira igihugu bakomokamo.

Mu bindi byahavugiwe hibukijwe gahunda itaha yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango uteganyijwe ku itariki ya 16 Mata 2016, banatumira abanyarwanda n’inshuti zabo kuzaza bagafatanya icyo gikorwa ngarukamwaka.

Muri uwo muhango kandi ni na bwo Umunyarwanda Christian Bizumuremyi yamuritse ibyiza bikorerwa mu Rwanda nk’imitako n’ibindi, hamurikwa ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka y’u Rwanda.

Bakiriye Ambasaderi Nduhungirehe (uwa gatatu uturutse ibumoso ku murongo w'inyuma)
Hamuritswe n'ibitabo bivuga ku mateka y'u Rwanda
Wari umwanya mwiza wo kwerekana ibikorerwa mu Rwanda

[email protected]

Amafoto – Nadia Kabalira (DRB-Rugali)


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages