00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihuriro ry’urubyiruko: Uko byari byifashe i Dallas

Yanditswe na

Murindabigwi Meilleur

Kuya 23 May 2015 saa 05:15
Yasuwe :

Urubyiruko rurenga 700 rw’abanyarwanda ruteraniye I Fort Worth/Dallas ho muri muri Texas mu rwego rw’ihuriro ry’umunsi umwe, aho bagirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye muri Leta y’u Rwanda barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame uza kwakirwa mu masaha ari imbere.

Abitabiriye iki gikorwa baje ku bwinshi ku buryo icyumba cy’inama cya Texas Christian University cyakiriye iki gikorwa cyakubise kiruzura.

Amwe mu mafoto...

Abitabiriye Ihuriro ry'Urubyiruko ubwo barimo biyandikisha
Bizihiwe...

10:40: Atangiza iri huriro, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise yasabye abitabiriye iri huriro gufata umunota umwe bakibuka abakobwa babiri bazize impanuka y’imodoka mu mpera z’umwaka ushize.

Minisitiri Mushikiwabo yibukije urubyiruko ko umusanzu warwo ari ingirakamaro mu kubaka u Rwanda, ndetse anababwira ko kuba iri huriro ryateguwe ari ukugirango leta y’u Rwanda ibumve ndetse yumve ibyo bakeneye kugirango nabo babashe kugira uruhare bafatanije n’abandi mu kubaka igihugu.

10:51: Minisitiri Kaboneka yatanze ikiganiro agaragariza urubyiruko uburyo kugirango igihugu kigere aho kiri kuri ubu byasabye imbaraga z’urubyiruko rwari rugize FPR Inkotanyi, rwabashije kubohora igihugu ndetse rugahagarika Jenoside.

Yabajije urubyiruko niba kuri ubu rukunda igihugu kugera aho rwakitangira nk’uko byabayeho mu gihe cyashize. Yaciriye umugani urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ugira ati "Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanywa", abasaba kwitangira igihugu uko bikwiye, bakivuganira aho baba bari hose bakakibera ba ambasaderi.

11:12: Dr Yohani Kayinamura yatanze ikiganiro akangurira urubyiruko kuba imbarutso y’impinduka ejo hazaza, asaba buri wese kugira imyitwarire myiza kandi ifite umurongo uhamye. Yagaragaje akamaro ko kugira umuhate mu bikorwa buri wese akora buri munsi yiteza imbere ndetse anateza imbere igihugu.

11:53: Nyuma y’umwanya w’ibibazo urubyiruko rwabajije Minisitiri Kaboneka na Minisitiri Mushikiwabo, ahanini byerekeranye n’ibiganiro batanze, kuri ubu hategerejwe Umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa, Perezida Paul Kagame, mu gihe abahanzi bari gususurutsa abateraniye muri iki gikorwa.

12:00: Umuririmbyikazi Teta ahawe umwanya aririmba indirimbo ya karahanyuze yitwa "Rudasumbwa" ndetse na "Fata Fata", aherekejwe na gitari iri gucurangwa na Pastor P.

12:15: Perezida Kagame yakiriwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko, ahabwa ikaze na Ambasaderi Mathilde Mukantabana, wamushimiye kuba yigomwe umwanya we akitabira iki gikorwa.

Hagati aho kuri Kigali National Library hateraniye urubyiruko ruri gukurikirana imbonankubone iki gikorwa, ndetse baza no guhabwa umwanya wo kubaza ibibazo hifashishijwe Google Hangout.

12:22: Perezida Kagame afashe ijambo nyuma y’umuvugo washimishije benshi wa Angel Uwamahoro na mugenzi we.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko u Rwanda rwabohowe n’urubyiruko nkabo, kandi ko ubwitange bw’urwo rubyiruko rutapfuye ubusa kuko ubu igihugu gihagaze neza, nubwo urugendo rukiri rurerure.

Yagaragaje ko hakiri ibibazo u Rwanda ruhura nabyo nubwo bitari nk’uko byari bimeze mbere asaba urubyiruko kugira uruhare mu kubibonera ibisubizo.
Yagize ati “Dukeneye igisekuru gishya cy’abakemura ibibazo, muri icyo gisekuru.”

Asobanura uburyo ibibazo u Rwanda ruhura nabyo byagiye bikemuka, yatanze ingero agaragaza ko mbere u Rwanda rwari rwarokamwe n’ibyorezo, amacakubiri, atanga urugero ku burezi ko mu myaka irenga 30 mbere ya 1994 abantu basanga 2000 ari bo bari barangije kaminuza, none ubu 11,000 basoza icyiciro cya kabiri cya kaminuza buri mwaka, ku buryo ikibazo gisigaye ari ukongera ireme ry’uburezi.

Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gukomeza guharanira kuba indashyikirwa no gukora ibikorwa bitanga umusaruro.

Yagize ati “Ubumenyi mufite n’indangagaciro ntacyo bizabamarira niba mutabibyaza umusaruro.“

Yibukije urubyiruko ko rukwiye guhaha ubumenyi ku bihugu rutuyemo , rukabukoresha mu guteza imbere igihugu cyarubyaye.

Yagize ati “Biraturusha byinshi, mubihahemo ubwenge. Ntimuzadutenguhe ku byo tuba tubatezeho. Ntawe ugomba kuvuga ngo nananiwe, ngo mbivuyemo byagushyira mu gihombo gikomeye.”

Yasabye buri wese kugira ibyo ashyira imbere, ati “Uko muhaha ubumenyi, mukomeze kwita ku bunyarwanda bwanyu n’umurage nyafurika, ibyo mwigira hano, bigomba kubafasha kuba Abanyarwanda beza b’agaciro kandi mukaba Abanyarwanda baharanira ko igihugu cyabo kirushaho kuba cyiza. “

Yakomeje agira ati “Nta kintu kigomba kugukura ku uwo uri we, ubunyarwanda bwawe ugomba kubukomeraho ntihazagire ukumvisha ko ugomba kubuvaho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari uburyo bwinshi umuntu yagaragaza urukundo afitiye igihugu cye.

Yagize ati “ Niba uri aha uyu munsi ni ku bw’urukundo ufitiye igihugu cyawe. Dufatanye tuzakigeze ahakwiye.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages