Urubyiruko rwasabwe kugendera ku muco waranze Abanyarwanda wo gukunda igihugu no kugira ubwitange, bagiteza imbere no kugifasha kwigobotora ibindi bibazo bicyugarije.
Ku wa 24 Nyakanga 2021 ni bwo Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yateguye icyo kiganiro mu mujyo wo kwizihiza imyaka 27 u Rwanda rumaze rwigobotoye ubutegetsi bubi.
Ni umuhango witabiriwe n’Abanyarwanda bake baba muri Kenya, aho bahuriye ku cyicaro cya Ambasade mu gihe abandi basaga ijana bakurikiranye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, yibukije abitabiriye icyo kiganiro ibyaranze urugendo rwo kwibohora, avuga ko bikwiriye kubera urubyiruko isomo rukamenya aho igihugu cyavuye.
Yavuze ko uburinganire n’ubwisanzure igihugu gifite atari ibintu byizanye, ko byaturutse ku muhate w’urubyiruko rwari urwa RPA, rwemeye guhara byose ngo Abanyarwanda bagire amahoro.
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Dr Alphonse Mulefu, watanze ikiganiro yifashishije ikoranabuhanga, yavuze ku mateka ashaririye Abanyarwanda bari barahungiye mu mahanga babayemo ari nayo yatumye bigisha abana babo gukunda igihugu.
Ati “Abanyarwanda bahunze bahoraga babwira abana babo ko u Rwanda ari rwiza, ko rutemba amata n’ubuki ahubwo rwazize abakoloni. Ibyo bakabiganira, bakabiririmba ndetse abantu baranabitozwa ku buryo gukunda igihugu, Abanyarwanda n’umuco wabo byari ingenzi mu gushishikariza abandi kuko byatangaga icyizere ko bakongera bakabana neza.”
Yavuze ko kandi indangagaciro yo kwihangana no kugira ubwitange yaranze abari bagize RPA, byatumye bagera ku ntsinzi mu buryo butagoranye cyane.
Ati “Ingabo za EX-Far zari zifite ibikoresho bihambaye zifashwa n’amahanga akomeye ariko Inkotanyi zibarusha impamvu barwaniraga kuko bari bafite ubwitange burenga ubw’umuntu ku giti cye. Umwe iyo yapfaga abandi barakomezaga kandi bakabona ari inyungu zirenze umuryango bari barimo ubwabo nk’abari bahuje intego.”
Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho itangizwa ry’Ihuriro ry’abanyamwuga b’Abanyarwanda baba muri Kenya, Rwandan Professionals Network in Kenya (RPN-K), rigamije guhuza ubumenyi n’ubunararibonye bw’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu, ngo basobanurirwe ibyo iterambere ry’igihugu rishyize imbere no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye hagati y’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.
Iri huriro kandi rizifashishwa nk’ikiraro cyo guteza imbere umuco Nyarwanda, ubumwe, ubwiyunge no kurwanya amacakubiri.
Abatorewe kuyobora iri huriro bijeje umuhate wabo mu kugendera ku rugero rwiza ruranga ubuyobozi bw’u Rwanda, bateza imbere igihugu cyabo kandi barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!