Hari mu ruzinduko rw’akazi ubwo yari aherekejwe n’abandi bayobozi muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ambasaderi yabonanye n’Abanyarwanda batuye muri Leta ya Michigan, akurikizaho abatuye muri Indiana maze uruzinduko rwe arusoreza muri Chicago umujyi w’umuyaga nk’uko witwa mu kabyiniriro, ho muri Leta ya Illinois.
Mu byibanzweho muri uru ruzinduko ni ukuganira no kungurana ibitekerezo mu bibazo ndetse n’ibisubizo byugarije u Rwanda muri iki gihe ndetse no kurebera hamwe uburyo Abanyarwanda bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagira uruhare rufatika mu kubaka u Rwanda.
Aha hose uko ari hatatu Abanyarwanda bahatuye bagaragarije Ambasaseri Mukantabana ko bafite inyota yo gufatanya n’abandi Banyarwanda mu kubaka igihugu, ariko kandi banasaba Ambasade ko yaba ikiraro kitajegajega kizatuma babasha gushora imari mu Rwanda ndetse no kumenya ibihakorerwa mu buryo guhoraho.
Nxumalo Ruhaya Prezida w’Abanyarwanda batuye muri kano gace nawe yashimangiye ko abo ahagarariye biteguye gufatanya n’abandi mu gutanga umusanzu wo kubaka igihugu.
By’akarusho kandi mu Mujyi wa Chigaco baganiriye bari kumwe na Joe Ritchie umwe mu nshuti z’u Rwanda z’akadasohoka, dore ko uretse kuba yaragize uruhare mu ishingwa ry’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, Uyu muherwe w’Umunyamerika uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Chicago yanohereje umuhungu we kwiga amasomo ya gisirikare mu Rwanda mu gihe cy’umwaka akaba yaratahanye ipeti rya Sous Lieutenant bivuze ko uyu musore yiyemeje no kuba yatanga amaraso ye mu kurwanya uwo ariwe wese wahirahira avogera u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi.
Joe Ritchie yasabye Abanyarwanda gusigasira ibyo bafite ndetse bagafasha n’ubuyobozi buyobowe na Perezida Kagame, kwihutisha umuvuduko mu iterambere.
Mu mujyi wa South Bend ho muri Leta ya Indiana ku igicumbi cya Diaspora Nyarwanda dore ko habarizwa uhagarariye Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi n’uyihagarariye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abaganiriye na Ambasaderi Mukantabana bagarutse by’umwihariko ku itabwa muri yombi rya Gen.Karenzi Karake ariko Frank Kayijuka Umujyanama wa mbere muri Ambasade akaba n’umunyamategeko asobanurira abari aho ko ifungwa rye ari urugamba rugikomeza ariko rwenda kugera ku ndunduro mu gihe Abanyarwanda bakomeza gushyira hamwe mu kurwanya icyashaka kubacamo ibice cyangwa igikuba.
Uru ruzinduko si urwa mbere Ambasaderi Mukantabana wari uherekejwe n’abajyanama ba mbere be babiri Frank Kayijuka na Manzi Lawrence agiriye muri aka gace, koko no mu mwaka wa 2013, yari yasuye Leta ya Michigan na Indiana ahabarizwa Abanyarwanda batari bake.
Ambassaderi Mukantabana Mathilde uretse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anahagarariye u Rwanda muri Brazil, Mexico, no muri Argentine.
Uyu mugore wigeze kuba umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Casumnes River College muri Sacremento, muri Leta ya California kuva mu 1994 kugeza mu 2013 agirwa Ambasaderi, akomeje kwerekana ishyaka mu buryo budasubirwaho ryo kumenya impumeko y’abo ahagarariye hirya no hino ku mugabane wa Amerika no kungurana inama nabo.



















TANGA IGITEKEREZO