Uyu muryango wahise ushyiraho n’inzego z’ubuyobozi aho Perezida ari Jules Mutoni , Visi Perezida ni Eugene Ntagengerwa, Umunyamabanga ni Alice Wibabara naho umubitsi ni Eric Rubagumya.
Kuba hashyizweho IBUKA muri Maine bizafasha cyane gukomeza ubuvugizi ku bikorwa birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, guhashya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, gushyira imbere ibikorwa by’ikurikiranwa ry’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu muryango kandi uzafasha mu gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka kugira ngo bigende neza uko bikwiye, babiha umurongo ngenderwaho na gahunda ihamye.
Ibuka Maine –USA yavutse ku Mugabane wa Amerika ije isanga indi miryango itandukanye iharanira inyungu z’Abacitse ku Icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi nka IBUKA USA n’indi ikorera mu bihugu by’i Burayi nka IBUKA Suisse, Italie, Belgique, Hollande, Allemagne na France zose zihuriye muri IBUKA-Europe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!