00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Day: IGIHE.com twabagereye i Boston ngo tubagezeho ibihabera byose

Yanditswe na

Ubwanditsi

Kuya 20 September 2012 saa 03:19
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012, nibwo Abanyarwanda baba mu muri Amerika bateranira hamwe mu cyo bise Rwanda Day 2012, bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo ku rwababyaye.
Ni muri urwo rwego IGIHE.com twahabagereye imbonankubone kugira ngo tubagezaho uko byifashe; turabagezaho ibihakorerwa, amakuru y’Abanyarwanda baba muri Amerika, uko babayeho n’ibyo bakora muri rusange.
By’umwihariko turaza kubagezaho ibijyanye na Rwanda (…)

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nzeri kugeza ku wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2012, nibwo Abanyarwanda baba mu muri Amerika bateranira hamwe mu cyo bise Rwanda Day 2012, bakaganira ndetse bakungurana ibitekerezo ku rwababyaye.

Ni muri urwo rwego IGIHE.com twahabagereye imbonankubone kugira ngo tubagezaho uko byifashe; turabagezaho ibihakorerwa, amakuru y’Abanyarwanda baba muri Amerika, uko babayeho n’ibyo bakora muri rusange.

By’umwihariko turaza kubagezaho ibijyanye na Rwanda Day aho tuzibanda cyane ku bikorwa bizayikorerwamo, tuzaganira n’Abanyarwanda bitabiriye uyu munsi batubwire byinshi bawutekerezaho, batubwire uko babona u Rwanda ndetse n’intambwe babona imaze guterwa.

Tuzabagezaho kandi ibyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame azageza ku mbaga y’Abanyarwanda bazitabira uyu munsi.

Kugeza ubu twababwira ko abatari bacye bari i Bston bategeranzije ubwuzu Perezida Paul Kagame. Bategereje kandi Abanyarwanda bakomeje guturuka imihanda yose, baba abaturuka mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, ndetse n’abandi benshi buve muri Leta zitandukanye zigize Amerika ndetse no mu gihugu cya Canada ngo bicare hamwe bungurane ibitekerezo.

Rwanda day iheruka yabaye umwaka ushize ibera i Chicago ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika aho yari yitabiriwe n’abagera ku bihumbi bitatu.

Urashaka kumenya byinshi kuri Rwanda Day ? Urashaka gukurikirana ibiri kubera i Boston imbonankubone ? Jya kuri IGIHE.com ahanditse “Rwanda Day Boston 2012” hano kuri IGIHE.com, urahita umenya amakuru y’imvaho.

Cyangwa se ukande aha:

Rwanda day i Boston 2012

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages