Ibi bikaba byatangarijwe mu musangiro wateguwe na ambasade y’u Rwanda ku bufatanye n’umutwe w’abadepite muri iki gihugu, wabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Capitol).
Ni umuhango wari ugamije kwishimira ubucuti buri hagati y’Amerika n’u Rwanda no kurebera hamwe uko hakomeza kwagura umubano no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Uyu muhango wari witabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu nzego zinyuranye zirimo iza politiki, iz’ububanyi n’amahanga, abanyamadini ndetse n’abandi.
Depite Trent Kelly, yashimye ubucuti basangiye n’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange, ashima u Rwanda nk’igihugu cyiza kandi gifite ubuyobozi bwiza.
Ati “U Rwanda ni igihugu cyiza gifite umuyobozi ukomeye kandi uyobowe n’Imana.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yashimiye Depite Trent Kelly na bagenzi be barimo uhagarariye leta ya Kansas, Ron Estes, na James Baird uhagarariye leta ya Indiana, bombi bari bitabiriye uyu muhango kubw’uruhare bagira mu kwimakaza ubucuti bukomeye hagati y’u Rwanda, Afurika, ndetse na Amerika.
Yashimye ubushake bwabo mu gutegura igikorwa nk’iki cy’umusangiro aho yavuze ko “Ibyo mukora mubikora mu buryo bwiza cyane nk’ubu ntiwavuga ko ushaka kugira imikoranire n’abantu kandi utabazi”.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yashimangiye uruhare rwa Trent Kelly na bagenzi be mu musaruro mwiza w’umubano ndetse n’ubufatanye bimaze igihe hagati y’u Rwanda na Amerika.
Yagize ati “Twishimiye ubucuti n’uruhare rwa buri umwe wese agira mu iterambere igihugu cyacu gikomeza kugeraho. Umubano udasanzwe hagati y’ibi bihugu byombi wagize uruhare mu bintu bitangaje u Rwanda rwashoboye kugeraho uyu munsi”.
Uyu muhango wari witabiriwe n’aba ambasaderi icumi bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika, abagize inteko nshingamategeko ya Amerika n’abandi batandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!