Ni ibirori byitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikimfura François. Byabaye ku wa 1 Gashyantare 2026.
Mu ijambo rye, Amb. Nkulikimfura yashimiye abitabiriye uyu munsi ukomeye wibutsa byinshi byaranze ubutwari mu Rwanda.
Yashimiye Intwari z’u Rwanda zitanze ngo igihugu gisugire. Yibukije kandi ko kuba intwari bisaba kurangwa n’indangagaciro z’igihugu.
Amb. Nkulikimfura yasabye urubyiruko kugera ikirenge mu cy’intwari zitanze zikanahasiga ubuzima, anarwibutsa ko gukunda igihugu bihera ku gukunda umuco n’ururimi byacyo.
Ibi birori byaranzwe n’ibiganiro byagarutse ku mateka y’ubutwari mu Rwanda.
Mu kiganiro cyatanzwe na Col. Karara Claver, yibukije ibyiciro bitandukanye by’intwari z’igihugu, anasaba abari bateraniye aho guhitamo neza, bakaba abanyakuri ndetse bakagira ubutwari bwo gushyira hamwe no gufashanya.
Kuri uyu munsi wo kuvuga ibigwi by’Intwari z’Igihigu, hatanzwe serivisi ku Banyarwanda batuye mu ntara ya Bretagne, mu bijyanye n’impapuro bakenera zirimo irangamimerere, Indangamuntu, Pasiporo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!