Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi n’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Busuwisi, cyitabirwa n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye n’inshuti zabo, hizihizwa iterambere u Rwanda rwagezeho hazirikanwa n’abatumye u Rwanda rwibohora.
Muri ibi birori kandi hagarutswe ku ruhare rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’urw’urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda mu bihe biri imbere.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Urujeni Bakuramutsa, yashimye ingabo zari iza RPA ku murava ubwitange n’ikinyabupfura cyatumye zibohora u Rwanda ndetse n’umusingi zashyize ku iterambere, ubumwe amahoro n’ibindi byiza rumaze kugeraho.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yashimangiye ko ku buyobozi bufite intego bwa Perezida Kagame, ingabo za RPA zabohoye u Rwanda, ubutegetsi bwimakazaga amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, buratsindwa, u Rwanda rutangira kwiyubaka ubwo.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yagaragaje urugendo rw’u Rwanda rwubakiye ku bumwe, ubudaherwanwa ndetse n’iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda mu myaka 32 ishize.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa yasabye Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kubungabunga indangagaciro zo gukunda igihugu, kucyitangira ndetse no gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, kandi yasabye Abanyarwanda baba mu Busuwisi kwimakaza ubumwe, gusangiza abanyamahanga ubudasa bw’u Rwanda n’ibindi bigamije iterambere ryarwo.
Aimé Murigande uhagarariye Abanyarwanda baba mu Busuwisi, yagaragaje uburyo Abanyarwanda baba mu mahanga bagize uruhare mu rugamba rwo kwibohora.
Yavuze ko uru ruhare rukigikomeje kuba ingenzi binyuze mu ishoramari, gusangizanya inararibonye ndetse n’ibiganiro bishimangira iterambere ry’u Rwanda.
Muri iki gikorwa kandi habaye ibiganiro bihuza ibyiciro by’abantu hashingiwe ku myaka yabo, byibandaga ku ruhare rwa diaspora n’urubyiruko mu kubungabunga amateka no kugira uruhare ku guteza imbere u Rwanda rw’ahazaza.
Muri ibi birori Jacques Nkurunziza wagize uruhare mu kubohora u Rwanda yatanze ubuhamya bw’uko urugamba rwari rumeze, ibitambo byatanzwe ndete n’uburyo ingabo za RPA zari zishishikariye kubohora u Rwanda.
Mary Balikungeri yagaragaje uruhare rw’ababa mu mahanga mu kubohora u Rwanda ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu kwiyubaka k’u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko barimo Josiane Aboniyo na Ulrich Gahigi bashishikarize urubyiruko rw’Abanyarwanda kubungabunga ubumwe, ubudaheranwa bagashishikarira gukunda igihugu no kugira uruhare rutaziguye mu bijyanye no kubaka ejo heza h’u Rwanda.
Abanyarwanda kandi bataramiwe mu ndirimbo za Kinyarwanda n’abahanzi barimo Mariya Yohana na Lionel Sentore n’Itorero Urunana ryo mu Busuwisi.
Abanyarwanda baba mu mahanga kandi basabanye binyuze mu mbyino indirimbo no kwishimira umurage w’u Rwanda hishimirwa indangagaciro z’ubumwe, ubudaheranwa ndetse n’iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!