00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Butaliyani bizihije umunsi wo kwibohora

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 July 2015 saa 06:55
Yasuwe :

Mu muhango wo kwizihiza ku nshuro ya 21 umunsi wo Kwibohora, wabereye mu Mujyi wa Milan, Abanyarwanda ba mu Butaliyani bahwituriwe kugira uruhare rugarara mu kubaka u Rwanda batibagiwe n’aho batuye.

Umunsi wo Kwibohora wizihijwe i Milan kuwa 4 Nyakanga, ukaba wari witabiriwe n’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bari barangajwe imbere na Safari Marie Claire, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uba mu Butaliyani.

Uwo muhango wabanjirijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiraho umwanya w’amagambo n’ibiganiro, aho Safari, Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’ababa mu Butaliyani yibukije abari aho ko uwo ari umunsi ukomeye ku Banyarwanda, anabaha impanuro zitandukanye.

Madamu Safari yaboneyeho n’akanya ko kubibutsa ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Kwizihiza Kwibohora21 igira iti "Twiteze Imbere Twihesha Agaciro".

Yasoje ijambo rye yibutsa Abanyarwanda bari aho ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kwiyubakira igihugu batibagiwe n’icyo batuyemo.

Uwo munsi kandi waranzwe n’ibirori mu mbyino z’umuco nyarwanda, n’izidi zijyanye n’umunsi mukuru wo kwibohora nko kubyina “Intsinzi” nizindi, hakurikiraho no gusabana.

Abayoboye umuryango nyarwanda mu Butaliyano : Uhereye ibumoso Gashugi Jean Claude(Umunyakigega), Safari Marie Claire(Umuyobozi), Murekatete Lea(Uwungirije Umuyobozi)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages