Umunsi wo Kwibohora wizihijwe i Milan kuwa 4 Nyakanga, ukaba wari witabiriwe n’abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bari barangajwe imbere na Safari Marie Claire, Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda uba mu Butaliyani.
Uwo muhango wabanjirijwe n’indirimbo yubahiriza igihugu, hakurikiraho umwanya w’amagambo n’ibiganiro, aho Safari, Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’ababa mu Butaliyani yibukije abari aho ko uwo ari umunsi ukomeye ku Banyarwanda, anabaha impanuro zitandukanye.
Madamu Safari yaboneyeho n’akanya ko kubibutsa ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Kwizihiza Kwibohora21 igira iti "Twiteze Imbere Twihesha Agaciro".
Yasoje ijambo rye yibutsa Abanyarwanda bari aho ko uruhare rwa buri wese ari ingenzi mu kwiyubakira igihugu batibagiwe n’icyo batuyemo.
Uwo munsi kandi waranzwe n’ibirori mu mbyino z’umuco nyarwanda, n’izidi zijyanye n’umunsi mukuru wo kwibohora nko kubyina “Intsinzi” nizindi, hakurikiraho no gusabana.



















TANGA IGITEKEREZO