Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Ukwakira 2026, gikomeza ubukangurambaga bumaze iminsi bukorerwa mu Rwanda, bugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, no gukangurira abantu kwirinda ubusinzi.

Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yatangaje ku rubuga rwa X, yagaragaje ko Busingye yifatanyije n’Abanyarwanda baba i Londres mu kugeza ubutumwa bwa ‘Sober Gen’ no hanze y’igihugu.

Iti “Ubutumwa burenga imipaka: hitamo kwirinda ubusinzi, ubere abandi urugero kandi ugire uruhare mu kubaka igisekuru gifite ubuzima bwiza. Impinduka zitangirira kuri twe!”

Ubu bukangurambaga bwabereye mu Bwongereza bukurikira ibikorwa bitandukanye bimaze iminsi bihuza abayobozi, abaturage n’abavuga rikumvikana mu Rwanda, bashishikariza buri wese kugira uruhare mu kurwanya inzoga z’ibyuma.

Ku wa 27 Nzeri 2026, mu Karere ka Gakenke habereye siporo rusange yitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, n’abandi bayobozi bafatanyije n’abaturage.

Minisitiri Mukazayire yagaragaje ko ubu bukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kugira ubushobozi bwo gufata ibyemezo byiza no gutegura ejo hazaza harwo.

Ati “Iyo tuvuze kutanywa inzoga ntabwo tuba tubivuze nk’intero gusa ahubwo tuba tuvuga urubyiruko rufite ibitekerezo bizima, rutekereza neza rugahitamo neza kandi rukagira icyerekezo rushaka kuganamo. Rero gukomeza gufata ibyuma byica ubwenge n’ubushobozi bwo kubaka Igihugu cyacu.”

Yanasobanuye ko inzoga z’ibyuma zigira ingaruka ku bato n’abakuru, zirimo guhungabanya imyigire y’abana no gukurura amakimbirane mu miryango.

Ubutumwa nk’ubwo bwari bwatanzwe no mu Karere ka Musanze ku wa 26 Nzeri 2026, ubwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasabaga abaturage kugira uruhare mu kurwanya izi nzoga.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, na we yashimye uruhare rwa ‘Sober Generation’ mu gushyigikira ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Turashima Sober Generation yiyemeje gufasha Leta mu bukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko umuryango utariho, igihugu nticyabaho, n’iterambere ntiryabaho.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, aherutse gutangaza ko mbere y’uko gahunda yo guca inzoga z’ibyuma itangira, mu Rwanda hari litiro zazo zigera kuri miliyoni 20.