00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba mu Misiri no muri Kenya bizihije Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 July 2026 saa 07:32
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Misiri n’ababa muri Kenya bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora, hagaragazwa ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize ari ibihamya by’icyo igihugu cyageraho iyo cyimakaje ubumwe.

Ni ibikorwa byabaye ku a 4 Nyakanga 2026, cyitabirwa ahabagarariye ibihugu byabo mu Misiri, abacuruzi, abayobozi batandukanye abashakashatsi n’inshuti z’u Rwanda, biba uko no muri Kenya.

Hagaragajwe iterambere u Rwanda rwagezweho mu myaka 32 ishize ndetse n’uburyo umubano warwo na Misiri na Kenya wakomeje kwagurwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, CG Dan Munyuza, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ugaragaza neza amateka y’u Rwanda, umunsi Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, zigatangira kubaka u Rwanda rwari rwarazahajwe n’amacakubiri, ubugizi bwa nabi n’ibindi bibi.

Yahaye icyubahiro abagabo n’abagore batanze ubuzima bwabo mu kubohora u Rwanda, abagaragaza nk’intwari zaharaniye amahoro n’iterambere u Rwanda rufite ubu.

CG Munyuza yavuze ko mu 1994 u Rwanda rwari rwazimye, agaragaza ingaruka za politiki mbi y’ivangura yaruranze mu myaka agahishyi bigashyira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abantu barenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Yibukije ko kuva Jenoside yahagarikwa rwafashe umurongo, ruharanira iterambere umutekano rwimakaza ubuyobozi bubazwa inshingano, kwimakaza ubumwe no kudaheranwa kw’Abanyarwanda.

CG Munyuza yibukije ko u Rwanda ruhorana umubashe bwo guhanarina amahoro mu bice bitandukanye by’Isi by’umwihariko mu Karere no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, icyakora yibutsa ko kugera ku mahoro bisaba gukemura ibibazomuzi birimo no gusenya FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no guhangana n’imvugo z’urwango.

Yibukije ko u Rwanda rushishikariye ibiganiro n’ubufatanye buzageza ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

CG Munyuza kandi yashimye umubano w’u Rwanda na Misiri agaragaza ko ukomeje gushinga imizi ashingiye ku ruzinduko rwa Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu muri Nzeri 2025.

Icyo gihe Perezida Kagame na Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, bahagarariye igikorwa cy’isinywa ry’amasezerano mu nzego zitandukanye nko guteza imbere ishoramari, gucunga umutungo kamere w’amazi guteza imbere imyubakire n’imijyi n’ibindi.

Ambasaderi Karim Sherif, usanzwe ari Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri ushinzwe Afurika, yashimye urugendo rutangaje rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka 30 ishize ashimangira ko Umunsi wo Kwibohora ari intambwe ikomeye u Rwanda rwagezeho.

Yashimye intambwe u Rwanda rwagezeho mu bijyanye n’ubumwe n’ubudaherwanwa, iterambere rirambye, iry’ubukungu, ndetse akomoza k’uko iterambere ryarwo ryatumye rumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’urugero rwiza rw’ubudaheranwa no kugira ubuyobozi bufite intego.

Uyu muyobozi yagaragaje ko igihugu cyabo kizakomeza gufatanya n’u Rwanda ashimangira ko umubano w’ibihugu byombi wakomeje kwagukira mu nzego zitandukanye.

Ibirori kandi byagaragaje umwihariko w’umuco n’umurage by’u Rwanda binyuze mu ndirimbo n’imbyino z’Itorero i Nyamibwa ryari ryavuye mu Rwanda.

Uretse Abanyarwanda baba mu Misiri, n’ababa muri Kenya bizihije ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Ni igikorwa na cyo cyabaye ku wa 4 Nyakanga 2026, cyitabirwa n’abantu barenga 800 barimo abahagarariye ibihugu byabo muri Kenya, abayobozi b’iki gihugu, abahagarariye imiryango itandukanye, Abanyarwanda baba muri Kenya, inshuti z’u Rwanda n’abandi bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo, yagaragaje ko kwibohora ari ibihe by’umwihariko bigaragaza amateka y’u Rwanda. Yavuze ko bishimangira icyizere cyo kongera kubaho, ubumwe bwatsinze amacakubiri, umurava utsinda ubwoba no kurwanya politiki y’ivangura.

Ambasaderi Rwamucyo na we yashimangiye ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 32 ishize bigaragaza ubuyobozi bufite intego, kwitanga, ikinyabufura, ubudaheranwa byose bibumbatiwe n’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ambasaderi Patrick Wamoto, wari uhagarariye Guverinoma ya Kenya yagaragaje ko iterambere ry’u Rwanda ari ntagereranywa, agaragaza ko amateka y’u Rwanda ari ibihamya by’ibyagerwaho iyo igihugu gishishikajwe n’icyerekezo kimwe.

Ambasaderi Wamoto yavuze ko Kenya iha agaciro gakomeye umubano wayo ushingiye ku bwubahane n’inyungu zihuriweho.

Amafoto yo muri Kenya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages