Muri uyu mwaka iki gitaramo cyabereye Ottawa ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2019, aho ababyinnyi b’imbyino gakondo bo mu Indashyikirwa bataramiye abatari bake bari bahuriye mu cyumba cyabereyemo.
Aganira na IGIHE, Dieudonne Siboniyo Umuyobozi w’Indashyikirwa yavuze ko bishimiye uburyo igitaramo cyagenze.
Umuyobozi w’iri torero rimaze imyaka irenga umunani rikora ibi bikorwa, yavuze ko bakora iki gitaramo kugira ngo bereke abanyarwanda batuye hanze ko umuco nyarwanda utacitse. Ikindi ni uko baba bagambiriye kwigisha umuco abakiri bato babyiruka.
Iki gitaramo kiswe ‘Ijoro rya Gakondo’, Dieudonne yavuze ko batangiye kugitegura mu rwego rwo gususurutsa abanyarwanda batuye muri Canada.
Umuyobozi w’itorero Indashyikirwa yavuze ko ubutumwa yaha Abanyarwanda batuye hanze y’u Rwanda ari uko bakunda umuco nyarwanda bakawuteza imbere aho bari bakanawukundisha abakiri bato.



















TANGA IGITEKEREZO