Ibyo byagarutsweho ku wa 4 Nyakanga 2026 mu birori byo kwizihiza uwo munsi byateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville ifatanyije n’Abanyarwanda bahatuye, bibera i Brazzaville.
Byitabiriwe n’abasaga 400 barimo Abanyarwanda batuye muri Brazzaville n’inshuti zabo, abayobozi muri Guverinoma ya Congo, abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi.
Congo-Brazzaville yari ihagarariwe na Minisitiri w’Ubutwererane Mpuzamahanga no Guteza Imbere Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera, Denis Christel Sassou N’Guesso.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, Busabizwa Parfait, yavuze ko Umunsi wo Kwibohora ari ukomeye mu mateka y’u Rwanda, cyane ko wibutsa ubutwari bw’Ingabo za RPA zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uko Kwibohora yashimangiye ko ari ko kwabaye intangiriro yo kubaka igihugu gifite icyerekezo, ubumwe n’iterambere bituma uyu munsi u Rwanda rumaze kuba icyitegererezo ku ruhando mpuzamahanga.
Ambasaderi Busabizwa yagaragaje ko mu myaka 32 ishize u Rwanda rwageze ku iterambere rigaragara mu bukungu no mu mibereho myiza y’abaturage ubu rukaba ruhanze amaso icyerekezo 2050, ashimangira ko nubwo hari byinshi bimaze kugerwaho, urugendo rw’iterambere rugikomeje.
Yanashimiye Guverinoma ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda ndetse n’ubushake yakomeje kugaragaza mu gushyigikira Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) n’ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu byabo.
Yasabye kandi urubyiruko rw’Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda Igihugu no gukora cyane, agaragaza ko ari byo shingiro ryo gukomeza gusigasira ibyagezweho no gukomeza iterambere rirambye.
Ibyo birori byasusurukijwe n’Itorero Amaliza rigizwe n’Abanyarwanda batuye i Brazzaville ndetse n’itsinda ndangamuco ryo muri Congo rizwi nka Fantastique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!