Ibi birori byabaye tariki 4 Ukwakira , byari bigamije kumurika ibi bicuruzwa bikunzwe cyane ku Isi byakorewe muri ibi bihugu byombi.
Muri ibi birori habayemo ibiganiro byihariye hagati y’abayobozi b’ibigo bicuruza kawa na Chocolat n’abo mu nganda zitunganya ibi bicuruzwa, byari bigamije kugera ku bufatanye.
Uhagarariye inyungu z’u Rwanda Côte d’Ivoire, Madamu Stéphane Richmond yagize ati “Ibi birori ni umwanya udasanzwe w’abakunda ikawa na chocolat kugira ngo bamenye, banishimire umusaruro w’ibihingwa byiza byo mu Rwanda no muri Côte d’Ivoire. Ni umwanya wo kumenyekanisha ibi bicuruzwa byuje ubwiza no guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, NAEB, muri Nzeri 2024 cyatangaje ko amoko 18 ya kawa y’u Rwanda yahize andi mu irushanwa mpuzamahanga.
Icyo gihe, iki kigo cyatangaje ko kawa y’u Rwanda yashyizeho umuhigo wo guhenda, kuko ku nshuro ya mbere ikilo cyayo cyaguzwe amadolari ya Amerika 71.8 (97.200 Frw).
Chocolat na yo isanzwe itunganywa mu gihingwa cya Cacao cyera cyane muri Côte d’Ivoire ni imwe mu zikunzwe cyane ku isoko mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!