Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 nibwo aba banyarwanda bagejeje inkunga ku baturage bakuwe mu byabo n’imvura iheruka kugwa ikangiza ibintu byinshi mu Majyepfo ya Malawi.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora muri Malawi, Ngizwenayo Ephrem, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gutabara abari basizwe iheruheru n’imvura.
Ati “Tumaze kubona ko abaturage benshi bagezweho n’ingaruka zo kutagira aho kuba ndetse no gutakaza ibyo bari batunze byose twahise dutekereza uko twabatabara mu bushobozi dufite, nibwo twahise dukusanya imfashanyo hagati mu banyamuryango bacu.”
Yagaragaje ko imfashanyo yabonetse igizwe n’ibiribwa ndetse n’imyambaro byagenewe abashyizwe mu nkambi bifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw.
Ni inkunga yahawe ingo 158 zigizwe n’abaturage 468 ziri mu nkambi ya Chitezi School ndetse n’iya Gapeni iherereye ahitwa Burantaya.
Perezida wa Malawi Chakwera aheruka kuvuga ko hangiritse ibintu byinshi byatumye leta igena miliyoni 1,5 y’amadorari ya Amerika yo gufasha ibihumbi by’abaturage bagizweho ingaruka na Freddy nubwo ari agatonyanga mu nyanja.
BBC yavuze ko Leta yashyizeho inkambi z’agateganyo zigera kuri 30 zo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20 bavuye mu byabo kubera iki cyago.
Inkubi Freddy yamanuye igipimo cy’imvura yagwaga mu mezi atandatu igwa mu minsi itandatu muri Malawi na Mozambique bituranye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!