00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Malawi batanze inkunga ku basizwe iheruheru n’imvura

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 March 2023 saa 12:27
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora muri Malawi (Rwandese community Abroad Malawi), bifatanyije n’abaturage bagizweho ingaruka n’imvura nyinshi iherutse kugwa muri iki gihugu babagenera n’ubufasha.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 nibwo aba banyarwanda bagejeje inkunga ku baturage bakuwe mu byabo n’imvura iheruka kugwa ikangiza ibintu byinshi mu Majyepfo ya Malawi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bibumbiye muri Diaspora muri Malawi, Ngizwenayo Ephrem, yavuze ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gutabara abari basizwe iheruheru n’imvura.

Ati “Tumaze kubona ko abaturage benshi bagezweho n’ingaruka zo kutagira aho kuba ndetse no gutakaza ibyo bari batunze byose twahise dutekereza uko twabatabara mu bushobozi dufite, nibwo twahise dukusanya imfashanyo hagati mu banyamuryango bacu.”

Yagaragaje ko imfashanyo yabonetse igizwe n’ibiribwa ndetse n’imyambaro byagenewe abashyizwe mu nkambi bifite agaciro kangana na miliyoni 10 Frw.

Ni inkunga yahawe ingo 158 zigizwe n’abaturage 468 ziri mu nkambi ya Chitezi School ndetse n’iya Gapeni iherereye ahitwa Burantaya.

Perezida wa Malawi Chakwera aheruka kuvuga ko hangiritse ibintu byinshi byatumye leta igena miliyoni 1,5 y’amadorari ya Amerika yo gufasha ibihumbi by’abaturage bagizweho ingaruka na Freddy nubwo ari agatonyanga mu nyanja.

BBC yavuze ko Leta yashyizeho inkambi z’agateganyo zigera kuri 30 zo kwakira abantu bagera ku bihumbi 20 bavuye mu byabo kubera iki cyago.

Inkubi Freddy yamanuye igipimo cy’imvura yagwaga mu mezi atandatu igwa mu minsi itandatu muri Malawi na Mozambique bituranye.

Abanyarwanda baba muri Malawi bagobotse abasizwe iheruheru n'imvura
Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda iba muri Malawi, Ngizwenayo Ephrem yagaragaje ko bifuje gutabara mu bushobozi bafite
Uhagarariye Diaspora Nyarwanda mu gace ka Buratanya, Nyandwi Innocent yavuze ko kugoboka abari mu kaga ari umuco nyarwanda
Imvura nyinshi yaguye muri Malawi yangije byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages