00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Turikiya bizihije Umunsi wo Gukunda Igihugu

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 5 October 2026 saa 03:06
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Turikiya, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri n’inshuti zabo, bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi wo Gukunda Igihugu, bibutswa gukomeza kuzirikana no kwimakaza indangagaciro nyarwanda, by’umwihariko gukunda igihugu.

Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, nubwo Umunsi wo Gukunda Igihugu usanzwe wizihizwa ku wa 1 Ukwakira.

Byabereye i Ankara, Umurwa Mukuru wa Turikiya, byitabirwa n’abantu bagera kuri 200. Byaranzwe n’imikino n’imyidagaduro bitandukanye, birimo irushanwa ry’umupira w’amaguru, Basketball n’umukino w’Agati. Amakipe yitwaye neza muri ayo marushanwa yashyikirijwe ibihembo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashimangiye akamaro k’indangagaciro nyarwanda, by’umwihariko gukunda igihugu.

Yagarutse ku busobanuro bw’Umunsi wo Gukunda Igihugu n’impamvu wizihizwa ku wa 1 Ukwakira, anagaragaza amasomo akomeye Abanyarwanda bakwiye gukura ku bwitange, ubutwari n’urukundo rw’igihugu byaranze intwari z’u Rwanda.

Yibukije ko gukunda igihugu ari indangagaciro yaranze Abanyarwanda kuva kera, nk’uko bigaragarira no mu ndirimbo yubahiriza Igihugu, igaruka ku bakurambere b’intwari bitanze batizigama.

Ambasaderi Kayonga yanagarutse ku mateka ya vuba y’u Rwanda, agaragaza ko ku wa 1 Ukwakira 1990, urubyiruko rwari mu ngabo za RPA rwafashe icyemezo cyo gusiga ibyo rwari rurimo, rugatangiza urugamba rwo kubohora igihugu, rutitaye ku ngaruka zashoboraga kurugeraho zirimo no kuhasiga ubuzima.

Yasabye abitabiriye ibyo birori kuzirikana amasomo akomoka ku bwitange n’ubutwari byaranze urwo rubyiruko rw’abasirikare ba RPA ndetse n’abanyamuryango ba FPR muri rusange, kuva mu 1990 kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe mu 1994.

Yagaragaje kandi zimwe mu mbogamizi zishobora kubangamira abantu mu kuzuza inshingano zabo zo gukunda no gukorera igihugu, anasobanura uburyo zishobora kurwanywa no gutsindwa.

Muri izo mbogamizi, yavuze abantu bakibaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, by’umwihariko abayigizemo uruhare cyangwa abafitanye isano na bo, avuga ko hari abakomeje kuyobya urubyiruko binyuze mu bukangurambaga bubi bukorerwa ku ikoranabuhanga.

Yanagaragaje ko ibiyobyabwenge n’ubusinzi bukabije biri mu bishobora kudindiza abantu mu rugendo ruhoraho rwo gukunda igihugu no kucyitangira.

Ambasaderi Kayonga yasabye urubyiruko kwirinda ibyo bibazo, rukazirikana inshingano rukomeye rufite yo kurinda ibyagezweho no kubyubakiraho, kugira ngo ruzageze u Rwanda ku rwego rwisumbuyeho.

Yashimangiye ko gukunda igihugu atari inshingano y’abantu bake cyangwa iy’itsinda runaka, ahubwo ko ari inshingano rusange ireba buri Munyarwanda.

By’umwihariko, yashishikarije urubyiruko gucengerwa n’indangagaciro remezo z’u Rwanda, kuzisigasira no kuzishyira mu bikorwa bya buri munsi, kugira ngo rugire uruhare rugaragara mu rugendo rw’igihugu rwo gukomeza gutera imbere.

Abanyarwanda baba muri Turikiya bizihije Umunsi wo Gukunda Igihugu
Ambasaderi Kayonga yanagarutse ku mateka ya vuba y’u Rwanda, agaragaza ko ku wa 1 Ukwakira 1990, urubyiruko rwari mu ngabo za RPA rwafashe icyemezo cyo gusiga ibyo rwari rurimo, rugatangiza urugamba rwo kubohora igihugu
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yashimangiye akamaro k’indangagaciro nyarwanda, by’umwihariko gukunda igihugu
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 3 Ukwakira 2026, nubwo Umunsi wo Gukunda Igihugu usanzwe wizihizwa ku wa 1 Ukwakira

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages