Abantu bagera ku 150 bitabiriye ibyo birori baturukaga mu mijyi ya Washington D.C., Maryland na Virginia ziherereye hafi y’ambasade y’u Rwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri USA, Mukantabana Mathilde, yashimiye Abanyarwanda baba hanze uburyo bakomeza gukorana n’u Rwanda, anabashimira uruhare bagira mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.
Abari aho banarebeye hamwe ubutumwa bwinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya Perezida Kagame yatanze mu ntangiriro za 2018.
Mu mishinga ababa muri Amerika bagizemo uruhare mu mwaka ushize harimo kuba baratanze miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda zo gufasha abatishoboye kubona ubwishingizi mu kwivuza.
Ambasaderi yaboneyeho kubasaba gukora ibirenze muri uyu mwaka wa 2018, abizeza ko guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubaha inkunga yose bazaba bakeneye.
Muri ibyo birori, abana bakinnye udukino bakora n’ibikorwa bitandukanye byari bigamije kubibutsa inkomoko yabo.
Habayeho umwanya wo gusangira no kubyina imbyino gakondo za Kinyarwanda.
Uwo ni umunsi ngarukamwaka uhuriza hamwe Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n’ambasade bagatangirana umwaka imbaraga n’ubushake bwo gukorera igihugu, bigatuma babera u Rwanda abambasaderi beza.



















TANGA IGITEKEREZO