Aba Banyarwanda bizihije umunsi w’umuganura wabaye ku wa 7 Kanama, ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira".
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, wifatanyije n’aba banyarwanda binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga, yabasabye kugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza n’iterambere ry’igihugu cyabo.
Ati “Mu rugendo rw’umuganura buri wese agomba kuzuza inshingano ze waba muto cyangwa mukuru, baba abari mu Rwanda cyangwa hanze yarwo. Agomba kugira intego yo kumva ko hari icyo agomba gusangiza igihugu.”
Bamporiki kandi yashimye Perezida Kagame ku bwo kongera kugarura umuco w’abanyarwanda uteza imbere cyane gusangira.
Ati “Perezida Kagame yagaruye umuco wacu mureke rero tuwigishe abandi kandi aya mahirwe ntituzigere tuyakoresha nabi, nk’abanyarwanda muri Zimbabwe mugomba kugira icyo musangiza u Rwanda."
Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yavuze ko abakiri bato bagomba kwigishwa akamaro k’umuco kubera ko ari umusingi mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu bantu.
Ambasaderi Musoni yavuze ko umuganura ufatwa nk’ikimenyetso cy’ubumwe mu Banyarwanda ndetse ukaba n’amahirwe yo kongera kwiga ahahise, hishimirwa ibimaze kugerwaho hagategurwa n’ahazaza.
Yagize ati “Intego z’ibanze z’umuganura ni ugushyiriraho amahirwe abanyarwanda yo kongera gutekereza ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda, ari nazo musingi mu gukomeza ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda, mu gusigasira umuco w’abanyarwanda abato bigishwa akamaro ko kubungabunga umurage ndetse bakabwirwa ibyiza byagezweho mu nzego z’ubukungu zitandukanye.”
Ambasaderi Musoni yasabye abanyarwanda baba muri iki gihugu kurangwa n’ubumwe kandi bagakomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!