Iki gikorwa gihuza ibihugu byinshi, uyu mwaka cyitabiriwe n’abantu barenga 1500, batuye mu Karere ka Lyon ariko baturuka mu bindi bihugu bitandukanye ku migabane igize Isi, harimo abo muri Aziya, Amerika Afurika n’Uburayi bose mu kwerekana umuco waho bakomoka.
Aganira na IGIHE, Anisie Fontana Mukakarangwa, umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda y’i Lyon, ubu ni ubwa kabiri bitabira iryo serukiramuco riba buri mwaka ritegurwa n’Umujyi wa Lyon, rigahuza amashyirahamwe yigenga, abahagarariye ibihugu byabo, rikaba kandi ari igikorwa kimara iminsi 2 kibera kuri “Place Bellecour".
Yagize ati “Twe nk’abanyarwanda twabashije kwerekana ibyiza by’iwacu, mu mbyino, tumurika ibikorerwa iwacu haba mu buhinzi no mu bukorikori, tubaratira Ikawa n’icyayi tweza, tubamurikira uduseke n’indi mitako y’iwacu, ariko tubabwira n’amateka yabyo n’ay’igihugu, tubaratira kandi umutekano, ubuyobozi bwiza, mu rwego rwo kongera abashoramari n’abakerarugendo.”
Yakomeje agira ati “Kandi wabonaga abantu bashaka kumenya aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze n’amateka yarwo, cyane cyane ko ari twe gihugu cyo muri Afurika cyari kitabiriye iri serukiramuco.”
Mukakarangwa avuga ko kuri bo kwari nko gutembera isi mu gihe gito, kuko babashije kubona ibyo ibindi bihugu byerekanaga iby’iwabo, ubona imico, ibikorwa bitandukanye mu buryo buri muri gahunda.
Yanashimiye cyane urubyiruko n’abandi banyarwanda bahaserukanye ishema, ati “Rwose numvise mfite ibyishimo byinshi nk’umunyarwanda w’umubyeyi ureba ibyo urubyiruko rw’u Rwanda rw’uyu munsi rushimishwa no kwerekana igihugu ruturukamo mu buhanga kandi rwose bakereye guhiga.”
Yongeyeho ati “Twiyemeje no kongera kuzitabira iri serukiramuco umwaka utaha kuko bifite akamaro ko kumenyekanisha no kureshya abashoramari n’abakerarugendo cyane, kandi twihesha n’agaciro nk’abanyarwanda batuye ino.”
Abanyarwanda bo muri Diaspora ya Lyon bibumbiye mu ishyirahamwe "CRRA" kandi bazwi mu bikorwa byo guteza Akarere batuyemo ka Lyon, aho bakunze gukora ibikorwa byo gusura no gufasha abageze mu za bukuru mu bigo babamo (Maison de retraite), gukora ubukangurambaga mu rubyiruko, kwigisha amateka n’umuco by’u Rwanda, gufasha kumenya ikinyarwanda abana babavukaho n’ibindi.
Dore uko byari bimeze mu mafoto:



















TANGA IGITEKEREZO