Ni igikorwa cyakozwe ku wa 22 Gicurasi 2026, cyitabirwa n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi barimo abanyeshuri, abarimu muri kaminuza, abayobozi b’amadini n’amatorero, abahagaririye ibigo bitandukanye ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyateguwe n’Umuryango wa Ibuka mu Butaliyani, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu ndetse na Kaminuza ya Messina.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no gucana urumuri rw’icyizere, bafata umunota wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banasobanurirwa amateka yatumye igera aho ikorwa, bigatuma abarenga miliyoni bicwa mu gihe kingana n’iminsi 100 mu 1994.
Jennifer Isimbi uhagarariye abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Messina yagaragaje kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari inshingano za buri Munyarwanda cyane cyane urubyiruko kuko bituma baharanira ko ibyabaye bitazongera gusubira kubaho ukundi.
Yibukije abitabiriye iki gikorwa ko kwibuka atari uguheranwa n’amateka ahubwo ko bifasha kubaka ejo hazaza heza hubakiye ku mahoro ndetse no guha agaciro ikiremwamuntu.
Prof Tindaro Bellinvia wigisha ibijyanye n’ubumenyi rusange yagaragaje ibibi byo guceceka, urwango ndetse n’ivangura ndetse ashimangira akamaro ko kwiga ukuri ku mateka y’ibyabayeho n’uko abantu bakwiriye gukorera hamwe kugira ngo barwanye ko Jenoside yakongera gusubira ukundi mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.
Abitabiriye iki gikorwa beretswe amashusho yateguwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu Butaliyani agaragamo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anasobanura uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.
Perezida wa IBUKA mu Butaliyani, Honorine Mujyambere, yavuze akababaro n’inzira ibaje Abatutsi banyuzemo muri Jenoside yabakarewe mu 1994.
Yakomeje ashimira abanyeshuri bateguye igikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abasaba gukomeza kurwanya abagoreka amateka, anabasaba kwita gusigasira aya amateka kandi bajye bamenya no guhinyuza abayagoreka



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!