Ni ibirori byabaye tariki ya 1 Mutarama 2026, byitabirwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Maj Gen Joseph Nzabamwita, Abanyarwanda batuye i Moscow no mu bice biyikikije, biganjemo abanyeshuri biga muri za kaminuza zitandukanye, abakozi ba Ambasade n’imiryango yabo.
Mu ijambo ry’ikaze ryatanzwe n’Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Burusiya, Alex Rukeratabaro, yashimiye Ambasaderi Nzabamwita kuba yitabiriye ibi birori n’ubufasha akomeje gutanga mu bikorwa bigamije guteza imbere ubumwe n’umuco mu Banyarwanda batuye mu Burusiya.
Rukeratabaro kandi yaboneyeho no kwakira abanyamuryango bashya, abasaba kugira uruhare rufatika mu bikorwa bakora.
Ambasaderi Nzabamwita yagarutse ku by’ingenzi bikubiye mu butumwa bwo gusoza umwaka bwa Perezida Paul Kagame, bwagarukaga ku ntambwe u Rwanda rwateye mu 2025, iterambere rikomeje kugerwaho, ndetse n’uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza ibyo byagezweho, gukemura ibibazo by’igihugu binyuze mu guhanga ibishya no kubaka ejo hazaza h’u Rwanda.
Amb. Nzabamwita yagarutse kuri zimwe mu ntambwe zikomeye u Rwanda rwateye mu 2025, zagize uruhare mu kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.
Muri zo harimo inama mpuzamahanga ya mbere ku mutekano muri Afurika (ISCA), iyobowe n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, n’inama ngarukamwaka ku guhanga ibishya mu by’ingufu za nucléaire muri Afurika (NEISA).
Yashimiye kandi ikipe y’umupira w’amaguru y’Abanyarwanda baba mu Burusiya yageze muri ¼ cy’irangiza mu marushanwa y’Ibihugu bibarizwa mu muryango w’abibumbye ‘UN Games of Friendship’ yabaye muri Nzeri 2025, aho u Rwanda rwahawe igikombe cy’abafana beza b’irushanwa.
Yasabye abanyeshuri bashya kwitanga mu bikorwa bitandukanye by’umuryango, birimo siporo, itsinda ry’imbyino gakondo, umuziki n’ibikorwa byo kubungabunga umuco, gutegura ibirori bimenyekanisha igihugu, hagamijwe guhagararira u Rwanda neza mu mahanga.
Ibi birori byakomereje mu myidagaduro, aho abitabiriye basangiye amafunguro n’ibinyobwa, bishimira umunsi mukuru w’Ubunani. Muri uwo mugoroba, basusurukijwe n’itorero Imena mu Nganzo, ‘bande’ y’abaririmbyi n’ibindi bikorwa byishimiwe n’abitabiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!