Ni ibirori byabaye ku wa 26 Kanama 2023 byitabiriwe n’abantu batandukanye barimo Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Rwanda muri Ghana, Théophile Rurangwa wavuze ko Umuganura wibutsa amahitamo abanyarwanda bagize bunga ubumwe bahujwe n’amateka ndetse n’umuco basangiye.
Yagarutse ku biza byibasiye u Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi, ashimira Abanyarwanda batuye muri Ghana ndetse n’ibindi bihugu kubera ubufatanye bwabo mu gutanga inkunga yo gusana ibyangijwe n’ibiza.
Ati “Kuba mukomeje kwitabira gahunda zose z’igihugu ndetse n’umusanzu mutanga mu bikorwa bitandukanye, ni ubuhamya bugaragaza ko indangagaciro z’Umuganura zitasigaye mu magambo gusa ahubwo zashyizwe mu bikorwa.”
Ibi birori byasusurukijwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza zitandukanye muri Ghana bakinnye ikinamico igaruka ku ndangagaciro z’Umuganura mu Rwanda, banaririmba indirimbo nyarwanda zijyana n’imbyino gakondo.
Umuganura wakorwaga n’abanyarwanda kuva kera mbere y’ubukoloni nubwo abakoloni bawukuyeho ugarurwa ku rwego rw'igihugu mu 2011. Kugeza uyu munsi ni umwe mu minsi mikuru y'igihugu wizihizwa ku wa gatanu wa mbere Kanama buri mwaka.
Ubusanzwe, Umuganura wari umunsi mukuru w’ingenzi wahuzaga abanyarwanda bishimira umusaruro wabo n’ubuzima bwiza ndetse n’ibyo bagezeho muri rusange.
Umuganura ni amahirwe ku banyarwanda baba mu gihugu ndetse no mu mahanga bahurira hamwe bakishimira umurage gakondo w’igihugu, bashimangira ubumwe ,iterambere ry’igihugu bakiyemeza kongera ingufu mu kurushaho gutanga umusanzu wabo ku cyerekezo cy’igihugu.












Ibitekerezo 0