Ni igikorwa cyabereye mu Murwa Mukuru Bamako ku wa 10 Gicurasi 2026.
Ni igikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mali, Festus Bizimana, abahagarariye Guverinoma ya Mali, abahagarariye ibihugu byabo muri Mali n’imiryango mpuzamahanga ikorera muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba.
Ambasaderi Bizimana yibukije ko kwibuka ari uburyo bwo guha agaciro Abatutsi barenga miliyoni bishwe bazira gusa uko bavutse.
Yibukije kandi ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari intwaro yo kurwanya abayihakana abayipfobya n’abakwirakwiza ingengabitekerezo yayo cyane cyane bihishe inyuma y’imbuga nkoranyambaga.
Alida Faraya uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Mali, na we yibukije agaciro k’igikorwa cyo kwibuka mu gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwimakaza ubudaheranwa mu bayirokotse.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’uhagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye yose akorera muri Mali, Madame Hanaa-Singer Hamdy, wagarutse ku kuba amahanga yararebereye Jenoside yakorewe Abatutsi iba, anagaruka ku kuba uyu munsi hari abagikomeza kugaragaza imvugo z’urwango n’amacakubiri bikaba bisa n’aho Isi itakuye amasomo ku byabaye mu Rwanda.
Umunyamabana wa Leta ushinzwe Ubwiyunge, Amahoro n’Ubworoherane muri Mali, Gen Ismaël Wagué ni we wavuze mu izina rya Guverinoma ya Mali.
Yagaragaje ko Mali yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka no kuzirikana inzirakarengane zirenga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anibutsa ko Mali itazahwema kwamagana Jenoside, n’ingengabitekerezo yayo hamwe n’imvugo z’urwago n’amacakubiri yose ashingiye k’uko abantu baremwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!