00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Mali bizihije Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 July 2026 saa 02:11
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Mali, bahuriye mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi mukuru wo Kwibohora, bishimira urugendo rw’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 32 ishize rubohowe n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Ni ibirori byabaye ku wa 19 Nyakanga 2026. Byitabiriwe kandi n’abayobozi mu nzego zinyuranye za Mali n’abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

Mu izina rya Guverinoma ya Mali, Traoré Assiata Gaye, Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga ya Mali yifurije Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda umunsi mwiza wo kwibohora, ashima byinshi u Rwanda rwagezeho nyuma yo kubohorwa ndetse n’intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe bw’Abanyarwanda, ubudaheranwa, amahoro, umutekano, imiyoborere myiza n’iterambere mu mibereho n’ubukungu byagezweho.

Yishimiye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku cyerekezo cy’abayobozi baharanira ko Abanyafurika bishakamo ibisubizo mu gukemura ibibazo biri ku mugabane wabo, anashima umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye muri Mali, Alida Faraya yashimye ubutwari n’umutima wo gukunda Igihugu byaranze ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 zikanabohora u Rwanda.

Ati “Uko kwitanga kw’izo ngabo z’intwari kuzakomeza kubera urumuri abakiri bato uko ibihe bizagenda bisimburana, bagakomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubudaheranwa, ubumwe, gukunda igihugu aribyo shingiro ry’iterambere igihugu kimaze kugeraho.”

Umwe mu nararibonye z’Abanyarwanda ukorera muri Mali, Dr Ruberintwari Merchiade, yashimye ubufatanye n’ubuvandimwe biranga Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, agaragaza ko bakomeje kugira uruhare muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’u Rwanda.

Yatanze ingero kuri gahunda zitandukanye bagizemo uruhare zirimo kurwanya nyakatsi hubakwa amacumbi aboneye, gahunda ya Cana Challenge yo kugeza amashanyarazi kuri benshi, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye, gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, gufasha abana gafatira ifunguro ku mashuri (Dusangire Lunch) n’izindi gahunda zitandukanye z’iterambere.

Yasabye Abanyarwanda ndetse n’inshuti zarwo bitabiriye ibyo birori gukomeza kumenyekanisha amateka n’umuco by’u Rwanda hirya no hino.

Uyu muhango wanaranzwe no kwerekana, hifashishijwe ikoranabuhanga ibikorwa by’iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 32, umuco w’u Rwanda, gushishikariza abanyamahanga kuhashora imari no kuhasura.

Ubutumwa bwatanzwe n’urubyiruko binyuze mu mivugo no mu ndirimbo nabwo bwagarutse ku gushima ubutwari bwaranze no kugaragaza ko bazakomeza gusigasira uwo murage mwiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages