00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda mu Bubiligi biteguye kuzakira Perezida Kagame

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 June 2017 saa 07:03
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame ategerejwe mu Bubiligi tariki ya 7 Kamena aho azitabira inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere aho azakiranwa urugwiro n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu aho bazakora urugendo hafi y’ahazabera inama.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko inama Umukuru w’Igihugu azitabira yiga ku iterambere izwi nka ‘Journée Européenne du développement’, aho azafata ijambo mu ifungurwa ryayo.

Yagize ati “Perezida Kagame azaba ari hano i Bruxelles kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 8 Kamena. Azaba aje kwitabira inama izwi nka JED (Journée européenne du développement), hanyuma tariki ya 7 azahabwa ijambo mu gufungura iyo nama.”

Ambasaderi Nduhungirehe yakomeje avuga ko abanyarwanda baba muri iki gihugu bazaboneraho umwanya wo kumwereka ko bamushyigikiye, ati “ubuyobozi bwa DRB-Rugali bwahamagariye abanyarwanda kuzaza kumwakira hafi yaho inama izabera kuri Tour et Taxis ngo bamugaragarize ibyishimo bamufitiye nk’umukuru w’igihugu, hanateganyijwe kandi ko nyuma abanyarwanda bazahura mu busabane hagati yabo”.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byakiriye kuva kera impunzi z’Abanyarwanda benshi nyuma y’amateka mabi u Rwanda rwagize na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bagiye bishyira hamwe ndetse kugeza ubu bafite Umuryango Nyarwanda ubahuza ufite intego yo gukomeza umuco wabo.

Uyu muryango watangiye mu bihe bitari byoroshye aho mbere ya 1994 bishyiriyeho amashyirahamwe n’amatorero byagize akamaro mbere yo gushinga ishyirahamwe rimwe ribahuje bise CRB (Communauté Rwandaise de Belgique).

Mu 2010 iri shyirahamwe ryaje guhinduka ryitwa DRB-Rugali (Diaspora Rwandaise de Belgique-Rugali) mu rwego rwo gukomeza gutera imbere no kwaguka birushijeho.

Umuyobozi wa DRB- Rugali, Pulchérie Nyinawase, uri mu bari gutegura ibikorwa byo kuzakira Perezida Kagame, yagize ati “Hari hamaze igihe tutabona uburyo nk’ubu bwo kugaragariza Perezida wacu uburyo tumwishimye kandi tumukunda kubera aho agejeje igihugu cyacu, niyo mpamvu tutabura kubimugaragariza igihe tuzi ko azaza hano.”

Perezida Kagame yaherukaga mu Bubiligi muri Mata 2014 ubwo yari yitabiriye inama ihuza u Burayi na Afurika yabaga ku nshuro ya kane.

I Paris ubwo Abanyarwanda bakiraga Perezida Kagame ku wa 27 Gashyantare 2015

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages