Ibiganiro by’ibanze muri iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Gashyantare 2018 byibanze ku mateka ya zimwe mu ntwari zitangiye u Rwanda, hashimangirwa ko mu gihe zibukwa zikanunamirwa, ibikorwa byazo n’ubwitange bwazo bigomba guhora bibera abandi urugero.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr. François Xavier Ngarambe, yatanze ikiganiro asobanura ubutwari icyo ari cyo mu muco no mu mateka y’u Rwanda, n' ibyiciro bitatu bigize intwari z’u Rwanda aribyo: Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Ambasaderi Ngarambe yagaragarije abitabiriye iki gikorwa ko bakwiye kwishimira no guhabwa ikizere n’uko ubutwari bw’Abanyarwanda ntaho bwagiye. Yatanze urugero rwa Perezida Paul Kagame wafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda akayobora urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ku bwitange bw’intangarugero yagize kugira ngo u Rwanda rusubirane ubusugire n’umutekano, abanyarwanda bongere bagire agaciro ndetse u Rwanda rugane mu nzira idasubira inyuma ishingiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, demokarasi, guteza imbere ubukungu, iterambere risangiwe na bose, no kubaka u Rwanda rushya ruzira kuzongera kubamo jenoside.
Ambasaderi Ngarambe yahaye umukoro Abanyarwanda batuye mu Busuwisi umukoro abasaba ko ibyo bakora mu buzima bwa buri munsi bigomba kuganisha ku kunga ubumwe; bakubakira ku isano bafitanye y’Ubunyarwanda birinda kuba ba nyamwigendaho; bakamenyana; ufite ibibazo agahabwa ubufasha bukwiriye ndetse uwagize ibyago agatabarwa.
Yagize ati “Tugomba kumenyana, kutamenya umuturanyi wawe ni ubugwari kandi ntibikwiriye ko dutabara ari uko umunyarwanda yitabye imana tutaramusuye cyangwa ngo tumugemurire arwaye.”
Nyuma y’ijambo rya Ambasaderi Ngarambe, hakurikiyeho ikiganiro, abitabiriye ibi birori bahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo bijyanye n’umunsi w’intwari z’u Rwanda. Mu bafashe ijambo bose bagarutse ku gukunda igihugu; kugira uruhare mu majyambere yacyo, no kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rutazongera kurangwamo amabi Intwari zitangiye kurandura burundu.
Mbere yo kwizihiza Umunsi w’Intwari, Ambasaderi Ngarambe aherekejwe n’abakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi bari basuye Itorero Urunana rigizwe n’abana b’Abanyarwanda bigishwa amateka bagatozwa umuco w’u Rwanda, bakiga kwiyereka, kubyina no guhamiriza.
Muri iyo myitozo Itorero Urunana ryagaragaje imbyino z’ubudasa, imishayayo; imihamirizo; n’ibyivugo. Ambasaderi Ngarambe yaganirije urubyiruko rufite hagati y’imyaka 7 na 18 rwari muri iyo myitozo ku muco nyarwanda n’indangagaciro zikwiye kubaranga, zirimo cyane cyane ubupfura, ubutwari no gukunda igihugu.
Yasobanuriye abana n’ababyeyi babaherekeje uko umuco w’u Rwanda ari wo uranga Abanyarwanda kandi ukabahuza, ukaba umwe mu nkingi zikomeye ibikorwa byubaka igihugu bishingiyeho. Yasobanuriye abana amateka y’Intwali z’u Rwanda, abakangurira kumenya no gukunda igihugu, no guterwa ishema no kuba Abanyarwanda.
Kwizihiza Intwari n’umuco w’u Rwanda byabaye nyuma y’icyumweru kimwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Busuwisi bahuriye mu Mujyi wa Genève mu gitaramo cyo kwifurizanya umwaka mushya muhire wa 2018.
Ni igitaramo cyaranzwe n’ibiganiro byibanze ahanini ku kwishimira ibyagezweho mu mwaka ushize wa 2017. Mu byagezweho abitabiriye ibirori bagarutseho ni ukongera gutora Perezida Paul Kagame, uruhare bagize ubwabo mu matora; iterambere ry’u Rwanda mu miyoborere myiza, uburinganire, ubukungu, imibereho myiza y’abanyarwanda, umutekano, n’ibindi byiza u Rwanda rwagezeho muri 2017.









Ibitekerezo 0