00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwandakazi baba muri Amerika bizihije umunsi w’abagore

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 12 March 2015 saa 09:34
Yasuwe :

Abanyarwandakazi baba mu duce twa Washington D.C, Maryland na Virginia hamwe n’inshuti z’u Rwanda, ku itariki ya 8 Werurwe 2015, bahuriye muri hoteli Crowne plaza, mu gace ka Rockville, muri leta ya Maryland, mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, hishimirwa ibyo abagore bagezeho ari na ko bahamagarira abantu guha agaciro uburinganire.

Abari aho berekanye urugendo rw’umugore w’umunyarwanda, banagaragaza uburyo bwakoreshwa hagamijwe kuzamurana no gutezanya imbere, bagendeye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ha umugore ubushobozi, yerekane itandukaniro.”

Patrizia Tumbarello, uhagarariye Asia na Pacifica mu kigega IMF (International Monetary Fund), yasobanuriye abari aho ibijyanye no kongerera abagore ubushobozi binyuze mu buringanire n’ubuyobozi.

Agendeye ku byo we yanyuzemo, Tumbarello yavuze ku mbogamizi abagore bari mu buyobozi bahura na zo n’akamaro ko kumenya gukoresha neza igihe.
Yashishikarije abagore kwizera ubushobozi bafite bwo kugera ku ntego zabo, guha agaciro no kwakira ibibananiza bahura na byo mu rugendo rwabo.

Dr. Lorraine Beraho, Umuganga mu bitaro by’abana bya Inova na we yagaragaje akamaro k’uburezi mu kongerera ubushobozi umugore, yibuka kandi anashimira cyane mwalimu we nyakwigendera Inyumba Aloysia wamushikarije ndetse amuha n’ubufasha igihe yigaga iby’ubuganga.

Beraho yavuze ku kamaro ko kwiga nk’imwe mu nkingi yo kongerera umugore ubushobozi, anashishikariza abanyarwandakazi by’umwihariko urubyiruko kubona uburezi nk’inzira yo kugera ku nzozi zabo.

Agira icyo avuga kuri uwo munsi, Providence Nyinyi Nindorera, yagaragaje ibiranga umugore nyawe, avuga ku mbaraga ndetse n’icyubahiro by’abagore.

Yashimiye Imana ku byo u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere umugore, yishimira ko umugore w’umunyarwanda azwi nka mutima w’urugo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages