Gahunda ya Huawei yise ‘Seeds for the Future’ ni irushanwa ritegurwa n’icyo kigo hagamijwe kugaragaza abahanze imishinga y’ikoranabuhanga ritanga ibisubizo ku bibazo bya sosiyete.
Mu ntangiriro za Ugushyingo 2019 nibwo abagera ku munani bahize abandi mu irushanwa rya 2019 bashimiwe ndetse Umuyobozi wa Huawei atangaza ko ku wa 15 Ugushyingo 2019 bazerekeza mu Bushinwa.
Bagenda bahawe impanuro na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula bageze mu Bushinwa bakirwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, James Kimonyo.
I Beijing basuye Umujyi witiriwe Chairman Mao, urukuta rw’amateka rw’u Bushinwa ‘Chinese Great Wall’ na Stade y’Igihugu y’u Bushinwa ‘Beijing Olympics Stadium’.
Huawei yanateguye amahugurwa y’icyumweru ku muco n’ururimi yabereye kuri Kaminuza y’Indimi n’Umuco ya Beijing. Abanyeshuri babashije kwandika Igishinwa ndetse bagira n’ikizamini abagitsinze bahabwa impamyabushobozi.
Banasuye kandi basobanurirwa ikoranabuhanga rigezweho rya internet yihuta ya 5G, iry’ubwenge bw’ubukorano (AI), Internet of Things (IoT) ifasha ibikoresho kwakira no kohereza amakuru mu ikoranabuhanga n’iryo koroshya imikoresherezwe ya mudasobwa na internet (Cloud Computing).
Abo banyeshuri bagarutse mu Rwanda ku wa 30 Ugushyingo 2019 bavuze ko bangukiye byinshi muri urwo rugendo.
Nsabiyumva Willy wiga Computer Science muri Kaminuza Yigenga ya Kigali yavuze ko ibyo babonye mu Bushinwa bihamya ibishoboka igihe impano z’abantu zitaweho.
Ati “Inkuru ya Huawei n’u Bushinwa yerekana ko abantu bize bagahabwa n’ubushobozi impano zabo zikitabwaho bitanga umusaruro n’impinduka abantu batatekerezaga.”
Iradukunda Karangwa Prosper wiga muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi yavuze ko ibyo yamenyeye mu Kigo cy’Ikoranabuhanga cya Shenzhen byamweretse ko hari byinshi yavumbura mu Rwanda.
Ati “Muri Shenzhen hateye amatsiko, ni n’amahirwe yo kwagura ubumenyi bwo kumenya ibigezweho mu ikoranabuhanga nka 5G, AI, IoT na Cloudy Computing igiye kuyobora Isi ibi bizamfasha kuvumbura amahirwe ari mu gihugu cyanjye.”
Muri Shenzhen, abanyeshuri banasuye inzu ndangamurage ‘Shenzhen Museum’ ivuga inkuru y’uko uwo mujyi wabaye igicumbi cy’ubukungu wubatswe mu myaka 38 ukomotse ku mudugudu wari ushingiye ku bworozi bw’amafi.
Abanyeshuri basuye ikoranabuhanga ritandukanye ririmo ibijyanye n’itumanaho, uruganda rwa 5G, ahamurikirwa ibikorwa bya Huawei n’uburyo bwo kubaka no gusuzuma 4G na 5G.
Iri ni itsinda rya kabiri risuye u Bushinwa muri gahunda ya Huawei “Seeds for the Future” abandi bakaba bari bagiyeyo mu 2018 ubwo iyo gahunda yamenyeshwaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire na Huawei agamije guteza imbere uburezi no kwihutisha ikoranabuhanga ku wa 16 Werurwe 2017, nyuma y’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Umuyobozi wayo Sun Yafang.
Ni amasezerano agena ko iki kigo kizafasha u Rwanda kuzamura abanyempano mu ikoranabuhanga, kubaka ububiko bw’amakuru ari kuri internet (Data Center), umuyoboro wagutse wa internet, ikoranabuhanga rituma abafite umuriro w’amashanyarazi boroherwa no kubona internet (Smart Grid) n’uguze umuriro wo gukoresha ugashobora guhita wijyana muri mubazi ku bw’iyo internet.


















TANGA IGITEKEREZO