00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri Amerika basabwe gushyira imbere inyungu z’igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 8 March 2026 saa 09:13
Yasuwe :

Abayobozi batandukanye bahagarariye Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoze umwiherero w’iminsi ibiri, barebera hamwe ahari amahirwe yo guteza imbere igihugu cyabo n’uburyo bwo kugera ku Banyarwanda benshi kurushaho batuye muri icyo gihugu.

Ni umwiherero wahurije hamwe abayobozi ku nzego zitandukanye, abakora mu mirimo inyuranye, abafatanyabikorwa n’abandi bafite umuhate wo gushyira imbaraga mu gukorera hamwe no gushimangira umubano hagati y’abari hanze y’u Rwanda n’igihugu cyabo bavukamo.

Inkuru dukesha One Nation Radio igaragaza ko uwo mwiherero wari umwanya mwiza wo kongera imbaraga mu bikorwa umuryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika usanzwe ukora birimo uruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, gusangira ubumenyi no kubiba indangagaciro yo gukunda igihugu mu Banyarwanda bari hanze yarwo.

Binyuze mu biganiro bitandukanye, abitabiriye amahugurwa beretswe inzira zinyuranye Abanyarwanda baba mu mahanga bashobora kunyuramo bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Abatanze ibiganiro bari mu nzego zitandukanye zirimo imari, ubuzima, ikoranabuhanga n’uburezi bavuze ku kamaro k’uruhare rwa diaspora mu guteza imbere igihugu.

Abanyarwanda baba mu mahanga basabwe kutaba indorerezi ku iterambere igihugu kigeraho, ahubwo bakarigiramo uruhare binyuze mu guteza imbere ishoramari, gusangiza igihugu ubumenyi bavomye i mahanga no guteza imbere imikoranire mu ngeri zinyuranye n’abafite ubumenyi bwihariye.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yasabye abanyamuryango ba Diaspora Nyarwanda guhora biteguye gushyira imbere inyungu z’u Rwanda no kwagura uruhare rwabo mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Yanagaragaje ubudasa bw’u Rwanda mu kwita ku muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga, yemeza ko ambasade yiteguye gukomeza gutanga serivisi nziza no gushyira imbaraga mu kurushaho gukundisha u Rwanda abari mu mahanga.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga kugira umuco wo gukorera hamwe mu gukemura ibibazo, ashimangira ko ubumwe n’ubufatanye bizafasha mu gukemura ibibazo binyuranye no kubakira ubushobozi Diaspora Nyarwanda.

Abayobozi ba Diaspora Nyarwanda muri Amerika bahuriye mu mwiherero, basabwa kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu
Amb Mukantabana yavuze ku budasa bw'u Rwanda mu gushyigikira Diaspora
Ambasaderi w'u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, yasabye abayobozi ba Diaspora Nyarwanda gushyira imbere inyungu z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages