Iki gitekerezo Mulisa yakigize mu rwego rwo kwitura u Rwanda nyuma yo kujya muri Amerika gukomerezayo amashuri, kuri buruse ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Yageze muri Amerika mu 2009 aho yari agiye gukomereza amasomo ya siyansi, Ikoranabuhanga n’Imibare [STEM], by’umwihariko akaba yarakurikiraniye ajyanye na Electrical Engineering, mu Mujyi wa New York, akaba yarahise akomeza kubayo kugeza ubu.
Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yari yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC, Mulisa Egide, yavuze ko yishimiye cyane kuba yarishyuriwe n’igihugu ndetse ko ahora yumva hari icyo agomba Abanyarwanda n’igihugu cye.
Yavuze ko akirangiza kwiga, yahawe akazi mu ruganda rutunganya iby’ingufu [electromagnetics], kuko muri icyo gihe mu Rwanda, uru rwego rutari rwagateye imbere.
Ati “Naravuze nti ninsubira mu Rwanda, ndakoresha iki ubumenyi mfite? Nahise mfata icyemezo cyo kuguma hano, nkorera amafaranga menshi nyuma nzashora iwacu.”
Yahise atangira umushinga wo gutanga serivisi z’ubuhuza mu kugura no kugurisha inyubako muri Amerika ‘Real Estate’.
Ati “Mu mafaranga nakoreraga narihuguye ntangira gukora ibintu bya real estate, nkagura inzu nkazivugurura, nkazigurisha, nkazikodesha, amafaranga nungutse nkakomeza kuyashora aho.”
“Aho kugira ngo mfate ibihumbi 10$ mbigure ikibanza mu Rwanda cyicare ubusa, ndayashora hano mu bushabitsi bwanjye maze amafaranga akaba menshi ku buryo aho kugura ikibanza gusa nanacyubaka mu mwaka umwe gusa.”
Yavuze ko kuri ubu bamaze kwihuriza hamwe nk’abandi bantu 23, aho bafite gahunda yo guhuriza hamwe imbaraga, maze bakazajya kubaka inzu ziciriritse mu Rwanda, mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ubukode.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!