00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Akari ku mutima wa Jean B. Kijuli, umunyarwanda wiyamamariza kuba Umudepite muri Canada

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 May 2023 saa 01:31
Yasuwe :

Umunya-Canada ufite inkomoko mu Rwanda, Jean Baptiste Kijuli, ni umwe mu bakandida bari guhatanira kujya mu nteko ishinga amategeko ya Canada nk’Umudepite, mu matora azaba ku wa 29 Gicurasi 2023, aho yiyamamaza mu rwego rw’ishyaka Liberal Party rikomokamo Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau.

Uyu mugabo umaze imyaka 20 atuye muri Canada mu mujyi wa Edmonton, yigishije muri College Saint Albert i Bujumbura, yigisha mu Rwanda muri College Christ Roi i Nyanza, aho yayoboye mu myanya itandukanye, aba ushinzwe inozabubanyi n’itumanaho mu bigo binyuranye mu Rwanda.

Mu 2003 nibwo yagiye gutura muri Canada, aho yayoboye Diaspora y’abanyarwanda muri Edmonton ndetse anaba Visi Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rwa Canada yose.

Mu kiganiro na IGIHE, Kijuli yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, aho akomoka umuhate wo kwandika amateka yo kwinjira mu nteko ya Canada n’ibyo abazamutora bamutegerezaho byiganjemo kurengera ubuzima bw’abatagira kivugira mu muryango n’uburezi bw’abanya-Canada.

Anagaruka ku mubano wa Canada n’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF) urimo agatotsi muri iyi minsi, ikibazo cy’umutekano muri RDC n’ibindi.

Ikiganiro kirambuye na J.B Kijuli

IGIHE: Nk’umunyarwanda, ni iki cyaguteye umuhate wo kumva ko wakwiyamamariza kuba umudepite muri Canada?

Kijuli: Burya gushaka ni ugushobora. Nageze mu gihugu cya Canada, kwakundi uba umaze gufatisha, umaze kubona akazi, gushinga ibirenge, naje kuba umuyobozi wa Diaspora nyarwanda mu mujyi mperereyemo, mba na visi perezida wa Diaspora nyarwanda ku rwego rwa Canada yose.

Ubwo rero benshi bagiye banyifashisha kugira ngo mbabere ubahagarariye mu bikorwa byo kwiyamamaza ku banya-Canada ariko bafite inkomoko muri Afurika.

Abantu benshi bagiye biyamamaza nka Minisitiri w’Intebe, Justin Trudeau bakanyitabaza kugira ngo mbagire ku banyafurika b’abanya-Canada bafite inkomoko muri Afurika.

Nkabajyamo nkababwira muntorere uyu, bakabikora bakabona amajwi bikabashimisha. Ibyo bintu nabikoze imyaka itandatu. Ndavuga nti ko nanjye ndi umunya-Canada, ko dufite uburenganzira bumwe, ko maze nanjye kuba mfite agaciro n’ibyo nifuza, ndavuga ngo reka mbe umudepite mu ntara ya Alberta, ndavuga ngo reka nitoze kandi birashoboka nta gitangaza kindi.

Si ndi uwa mbere mu banyafurika biyamamaje, nanjye birashoboka.

IGIHE: Ni ayaha masezerano uri guha abaturage wifuza ko bazaguha amahirwe yo kuba Umudepite?

Kijuli: Canada ni igihugu gifite amikoro ari hejuru cyane, bafite ibikorwaremezo, ntabwo wavuga ngo nzubaka imihanda ariko uravuga ngo reka nibande ku bantu bamerewe nabi, abanyantege nke.

Muri Canada dufite abantu barara hanze batagira aho kuba, abasabiriza, abasaza n’abakecuru, abo bantu b’abanyantege nke nibo tugomba kwitaho cyane.

Ibyiciro nzitaho cyane ni abanyantege nke, abanyeshuri bagomba kugira uburezi bufite ireme n’ubuzima bw’abantu kugira ngo abaturage bo muri Edmonton Manning, ari nako gace ndimo kwiyamamarizamo bazagire ubuzima bwiza, bitabweho.

Ikindi ni uguhanga imirimo. Tugomba gushaka uburyo abana cyangwa urubyiruko bageze igihe cyo gukora babona ibyo bakora.

IGIHE: Nk’umuntu umaze imyaka 20 muri Canada, mwaduha ishusho y’amatora yaho?

Kijuli: Amatora muri Canada, ubu abo batora bitwa MLA (Member of Legislative Assembly], ni abadepite bari mu nteko ishinga amategeko, aamatora azakorwa kuwa 29 Gicurasi 2023.

Kwiyamamaza bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga ukoherereza abatora icyerekezo n’intego ufite byateza imbere abaturage. Dufata impapuro ziriho abakandida zigashyirwa ku mihanda, abatwara imodoka bakabibona bavuga ngo uyu niwe ufite gahunda nziza, bakaba bagutora.

Uwiyamamaza aba afite abakorerabushake bagenda bakomanga kuri buri nzu bakerekana izo gahunda zawe bagasaba ko bagushyigikira, iyo bavuze ngo subira inyuma uragenda, iyo bavuze ngo tuzamutora urabandika ukajya ubibutsa itariki ubabwira ngo muzaze mumutore mumuhe amahirwe kandi amahirwe muzamuha ni yo mahirwe yanyu.

IGIHE: Ni iki wavuga ku wo muhanganye?

Kijuli: Mpanganye n’ikigugu. Ni umudamu witwa Heather Sweet, amaze imyaka umunani ari umudepite. Ndimo ndarwana intambara kugira ngo nzamuhangamure ku ntebe yari yicayeho, nkerekana ko nshobora gukora ibyiza kurushaho.

Twaranakoranye ataraba umudepite, ndamuzi, aranzi, nzi ubushobozi bwe, uko aremye, ku bwanjye ndi utora nari nkwiye uriya mwanya kurusha Heather Sweet.

IGIHE: Ufite icyizere ko abanya-Canada bazagutora?

Kijuli: Mfite icyizere nk’umuntu uba mu muryango w’abanya-Canada batagira ivangura, bareba ubushobozi bw’umuntu, icyo bategereje mu muntu.

IGIHE: Kuba mwaratinyutse mukinjira muri politiki ya Canada, biratanga uwuhe mukoro ku banyarwanda baba mu bindi bihugu?

Kijuli: Icyajyaga kimbabaza ni uko abanyarwanda batajyaga banatora abadepite, bumvaga ko ari ibintu bya ba bantu bafite ka gahu. Ubu ndimo ndatinyura abanyarwanda, barumuna bacu, bashiki bacu abana tubyara.

Ni isomo rikomeye cyane ryo kugira ngo abantu batinyuke biyamamaze. Aho nzageza ikivi bazagikomerezeho ubutaha tujye dutsinda intebe izabe iyacu muri ako karere mperereyemo.

IGIHE: Ni izihe nyungu u Rwanda rwakura mu gutorwa kwawe ukaba umudepite muri Canada?

Kijuli: Ntowe naba ntorewe Canada ntabwo byaba ari u Rwanda ariko ni ijwi rikomeye cyane, ni ijwi riba riranguruye kugira ngo ribwire abanyamahanga ko bamwe barwanya igihugu, bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku manywa y’ihangu, ni ijwi ryo kubabwira ngo ‘murekeraho’.

Iyo ari ijwi rivuzwe n’umudepite, ryumvikana kurusha undi wese. Ni inyungu zikomeye cyane ku gihugu cy’u Rwanda.

Ndi mu nteko ishinga amategeko, ntabwo washaka kuvuga ngo uragabanya inkunga ku gihugu cyanjye cy’u Rwanda. Ni inyungu zikomeye ku Rwanda kuko ntawatuka igihugu cyanjye, ntawapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ngo mwemerere, ntibishoboka.

IGIHE: Umubano wa Canada na OIF urimo agatotsi ndetse iki gihugu cyagaragaje ko kigiye kugabanya inkunga kuri uyu muryango, iki kibazo wowe ukibona ute?

Kijuli: Hari igihe umuntu akubwira ngo ndakugaburira cyangwa ntanga inkunga, akavuga ngo nzagenda ndeze agatuza, hari igihe ugira ubuyobozi bw’uwo muryango buvuga ngo Oya ntabwo ari uko bikorwa hano tugomba kureshya, niba utanga inkunga ahubwo ongera.

Hari ibyo bita gucinya inkoro cyangwa gupfukamira umuntu, ntekereza ko OIF yabonye umuyobozi uvuga ngo nubwo uduha inkunga, ahubwo zongere ariko widucyurira.

OIF yabonye umuyobozi utemera gucinya inkoro no gupfukama. Ipfundo niho riri ariko nizere ko ngize amahirwe nkaba umudepite nagira inama abayobozi bo hejuru bakagerageza uko bakibonera igisubizo kandi kirashoboka.

IGIHE: Uba muri Canada ariko ntiwahavukiye, ubona ute ikibazo cy’abimukira gikomeje guhangayikisha ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi n’ahandi muri rusange?

Kijuli: Ni ikibazo gikomeye kitaremereye Afurika gusa ahubwo n’isi yose cyane cyane mu bihugu birimo intambara, ibihugu bikennye.

Ikibazo aho gituruka ni aho tuba, dutuye hari imiyoborere idahwitse. Abakuru b’ibihugu bya Afurika bakwiye kwicara hamwe bagatekereza uburyo bakora gahunda cyane cyane z’urubyiruko.

Ni ikimwaro ku banyafurika, kuri twebwe. Ni ishema ku Rwanda ruvuga ngo bantu niba mushaka no kujya i Burayi nimuze muzagende muhagaze neza, batabakorera iyicarubozo, batabagurisha nk’ihene kuko ni ubucakara mu bundi buryo.

Abakuru b’ibihugu bagahaguruka kugira ngo bareberere inyungu z’urubyiruko rwe guhora rwumva ko kujya i Burayi bakagenda bakagwa mu mazi ari ko gakiza, ntabwo ari byo bashake ibisubizo byose nk’abakuru b’ibihugu.

IGIHE: Mu Burasirazuba bwa RDC hari intambara imaze iminsi ndetse hari gahunda zitandukanye zo gushaka ibisubizo. Ubona ute iki kibazo, umuti waba uwuhe?

Kijuli: Dukurikirana ibibazo bya RDC, buriya imiyoborere y’igihugu igira ingaruka ku baturage. Tubikurikiranira hafi, kubona abaturage bagira ivangura, ni nacyo gituma Afurika tudatera imbere.

Birababaje kubona Congo irya abana bayo, biratubabaza cyane bidutera n’agahinda. Umuntu wabaye Visi Perezida wa Congo bati ntabwo uri umunye-Congo bakabivuga mu nteko, bakamuhashya, ni ikimwaro kuri Afurika, kuri Congo.

Icyo twakwifuza ni uko bakwicarana Congo ikabyemera ntihagire na santilitiro y’amaraso yongera kumeneka. Ariko hakabaho gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, bakabigisha amahoro, kubana nguko gutera imbere kwa RDC.

IGIHE: Mubona mute umubano w’u Rwanda na Canada?

Kijuli: Turishimye cyane ejobundi muri CHOGM, Minisitiri w’Intebe Trudeau yaraje ni icyerekana umubano mwiza, Perezida Kagame ajya aza muri Canada bagahura bakaganira. Mu mezi make ambasade ya Canada izafungura imiryango hano mu Rwanda, ni ikintu gikomeye cyane turacyishimiye.

Nizera ko ku bw’umubano wa Canada n’u Rwanda, na kariya kabazo ka OIF kazakemuka ku rwego rwa dipolomasi abantu bakorane bumvikana kandi bubahana.

Kijuli ariyamamariza guhagararira Edmonton Manning mu nteko ishinga amategeko
Heather Sweet uhataniye umwanya w'Umudepite na Jean B. Kijuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages