Ambasaderi Masozera yabitangaje mu biganiro yagiranye n’Abanyarwanda batuye muri Chypres hamwe n’inshuti zabo kuwa Gatatu tariki ya 15 Mata 2015 ubwo yari yabasuye.
Amb.Masozera wahoze ahagarariye u Rwanda mu Bubiligi, Chypres, Luxembourg, no mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yabwiye abanyeshuri b’Abanyarwanda ko u Rwanda rugifite ikibazo cy’ubuke bw’abantu bafite ubumenyingiro ku buryo bigisaba kwishyura inzobere zivuye mu mahanga kugira ngo zikore imirimo itandukanye.
Ibi ni byo aheraho asaba abanyeshuri biga mu mahanga ko bazajya basoza amashuri yabo, bakagaruka mu Rwanda gukoresha ubumenyi bahawe muri gahunda zigamije iterambere.
Yakomeje abwira abo banyeshuri ko bakwiye kugendana n’igihe, bakoresha ubumenyi bwabo mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo n’igihugu muri rusange.
Ambasaderi Masozera yongeyeho ko nk’Abanyarwanda baba mu mahanga, bakwiye guharanira kwerekana isura nziza y’igihugu cyabo, banatanga ubufasha mu mishinga yihutisha iterambere ry’igihugu nko gushora imari ku isoko ry’imari n’imigabane.
U Rwanda ruracyafite ikibazo cy’umubare muto w’inzobere mu mirimo itandukanye nk’ubuganga, aribyo byakunze kugaragara nk’ibidindiza urwego rw’ubuzima mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO