00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Mutsindashyaka yifatanyije n’Abanyarwanda baba i Brazzaville mu kwizihiza Umunsi w’Umugore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 March 2022 saa 08:51
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Mutsindashyaka Théoneste, yifatanyijwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, abibutsa ko mu mateka y’u Rwanda umugore ari umuntu wahabwaga agaciro gakomeye.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022, wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Congo n’Abanyarwanda bahatuye.

Ibi birori byabimburiwe na siporo rusange ku Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville, nyuma bakomereza ku cyicaro cya ambassade, mu birori nyirizina.

Ambassaderi Mutsindashyaka mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori yagarutse ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.

Ati "kuva na kera mu muco nyarwanda, umugore yahoranye ijambo kuko umwami yayoboranaga n’Umugabekazi."

Ambassaderi Mutsindashyaka yanagarutse kandi ku kibazo cy’icyuho gishingiye ku busumbane hagati y’abagabo n’abagore ku Isi, agaragaza ko bizafata igihe kirekire kugira ngo kibashe kuzibwa.

Yakomeje avuga ko uko abakoloni baciye kirazira n’indangagaciro nyarwanda, ari nabo bagabanyije uburenganzira bw’umugore, ariko yishimira ko mu Rwanda, ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bwimakaje uburenganzira bw’umugore, bikaba byaratumye bahabwa umwanya ufatika mu nzego zose za leta.

Yasabye Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Congo, kwimakaza umuco w’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse abasaba kwizihiza uyu munsi bazirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu igira iti "Uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere."

Muri uyu muhango kandi Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo ndetse biyemeza gukomeza gushyigikira gahunda ya Cana Challenge ugamije gutanga umuriro ukomoka ku mirasire y’Izuba ku baturage batishoboye. Biyemeje gucanira ingo zirenga 300.

Umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wabanjirijwe na siporo rusange
Abanyarwanda baba muri Repubulika ya Congo bahuriye hamwe bizihiza Umunsi w'Umugore
Uyu muhango wahuje Abanyarwanda baturutse hirya no hino muri Repubulika ya Congo
Abagore basabwe gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere igihugu
Abanyarwanda baba muri Congo bagize umwanya wo gusabana mu mbyino gakondo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, Mutsindashyaka Théoneste yagaragaje ko Abanyarwandakazi mu mateka y'igihugu bahoranye agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages